Kuva tariki 14/11 tariki 23/11/2019 i Dar es Salam muri Tanzania harabera CECAFA y’ibihugu mu bagore, aho kugeza ubu ibihugu umunani byamaze gutangaza ko byiteguye kuyitabira.

Ibihugu byamaze kwemeza ko bizayitabira birimo Tanzania izaba yakiriye irushanwa, kongerajo Uganda, Burundi, Djibouti, Zanzibar, Kenya, Ethiopia na Sudan y’Amajyepfo.
Kugeza ubu u Rwanda ntiruratangaza ko ruzayitabira, gusa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba badutangarije ko bamaze gusaba inkunga muri MINISPOC isanzwe igenerwa amakipe y’igihugu ngo yitabire amarushanwa, ariko kugeza ubu ntibarasubizwa.
CECAFA yaherukaga kuba yari yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize, aho Tanzania ariyo yari yegukanye iri rushanwa, mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Turasaba minisikope kobishobotse yatanga inkunga maze ikipe yacu nayo ikajya guhatana doreko icyatumye irangiza ariyanyuma nukutagira egisiperianse mumikino nyafrica