Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryamaze kwemerera inkunga u Rwanda y’amafaranga yose azakenerwa mu kwakira irushanwa, aho bamaze kubemerera ibihumbi 330 y’Amadorari, ahwanye na Miliyoni zisaga 278 z’amafaranga y’u Rwanda (278,673,852 RWF)
Gusa kugeza ubu, u Rwanda ntiruratangaza ko ruzitabira kuko Minisiteri ya Siporo n’umuco ishinzwe gukurikirana amakipe y’igihugu itaratanga ubwo burenganzira.

Ubwo twifuzaga kumenya aho imyiteguro y’u Rwanda igeze, mu kiganiro twagiranye na Madamu Rwemarika Felicitée ukuriye Siporo y’abagore muri FERWAFA, yadutangarije ko kugeza ubu batariyandikisha, ariko bari basabwe na MINISPOC ko bayereka urupapuro ruvuye muri CECAFA rugaragaza ko FIFA izishingira amafaranga yose y’irushanwa.
Yagize ati "Minispoc yadusabye ko tubereka urupapuro rwemeza ko FIFA izishyura aya mafaranga yose, twararusabye bararuduha ndetse na MINISPOC twarubagejejeho, ubu dutegereje ko baduha uburenganzira bwo kwemeza ko tuzitabira kuko ibindi ibihugu 8 byo byamaze kwemeza ko bizitabira"

"Tariki 29/09 hari inama ya CECAFA, turizera ko MINISPOC izaba yaramaze kuduha igisubizo kandi turizere ko bazaduha igisubizo cyiza, kuko u Rwanda nta kindi ruzaba rusabwa usibye ibikorwa remezo, na tike y’indege ibihugu bizitabira bizazishyura"
Madamu Rwemarika kandi yadutangarije ko Umunyambanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Madamu Fatouma Samora uheruka no mu Rwanda, ashyigikiye ko u Rwanda rwazakira iri rushanwa kuko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwakira amarushanwa ndetse n’izindi nama zitandukanye

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niramuka yemeje ko izitabira ndetse ikazanakira iri rushanwa, bazaryakira kuva itariki 01/11 kugeza itariki 08/11/2017 mu Rwanda, bikazaba ari ubwa mbere u Rwanda rwakiriye irushanwa mu mupira w’amaguru mu bagore.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|