Twiyemeje guhatana kugera ku rwego rw’Igihugu – Kicukiro mu mikino y’Umurenge Kagame Cup 2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimiye amakipe y’abagabo n’abagore mu mupira w’amaguru yabonye itike yo kuzahagararira Akarere ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mu marushanwa azwi nka ‘Umurenge Kagame Cup 2026’.
Ayo makipe ni iy’Umurenge wa Masaka yegukanye igikombe itsinze Umurenge wa Kagarama 1-0 mu bagabo. Mu mikino y’abagore igikombe ku rwego rw’Akarere cyatwawe n’Umurenge wa Gahanga watsunze Umurenge wa Kigarama kuri Penaliti 2-1 nyuma y’uko umukino wari warangiye banganya igitego 1-1.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ku kamaro n’intego y’iyi mikino, yagize ati “Icya mbere ni ibyishimo ku baturage nk’uko mubibona, dushimira amakipe atandukanye yaturutse mu Mirenge ya Masaka, Kagarama, Gahanga na Kigarama, ikigaragara ni uko abaturage baba bishimye. Iyaba twabonaga ubushobozi ahubwo twajya tuyitegura kenshi. Kandi ikirimo gikomeye ni ubutumwa bw’imiyoborere myiza, ubutumwa bw’uruhare rw’umuturage, ubutumwa nyamukuru Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora aduha.”
Mutsinzi Antoine yashimiye abateguye amarushanwa ku mirenge itandukanye muri aka Karere. Ati “Mu mupira w’amaguru, tugeze ku musozo ku rwego rw’Akarere. Ikipe yatsinze uyu munsi izahagararira Akarere mu Mujyi wa Kigali. Ubu rero icyo tugiye gukurikizaho, ni uguhatana ku Mujyi wa Kigali ariko twimakaza ibyishimo n’uruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza no mu bimukorerwa. Uyu mwaka ntitwifuza kugarukira ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, twiyemeje guhatana kugera ku rwego rw’Igihugu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, ufite ikipe yabaye iya mbere mu Karere mu bagabo nk’uko byari byagenze mu marushanwa nk’aya y’umwaka ushize, yavuze ibanga ribashoboza kubigeraho, ati “ Ibanga ni ubufatanye, gushyira hamwe no kuzuzanya n’abaturage. Aya marushanwa ni ubusabane n’abaturage. Bituma kandi bibona mu bayobozi, siporo ikaduhuza twese hamwe, twese abayobozi n’abaturage tukagira intego imwe yo gutsinda.”
Muri iyi mikino kandi, abaturage bongeye kwibutswa kurangwa n’isuku, bibutswa ko ihera ku muntu ku giti cye, aho atuye, aho akorera, ndetse n’aho umuntu anyura hose.
Imikino ya nyuma mu mupira w’amaguru mu Karere ka Kicukiro ku wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, yaranzwe n’ishyaka ryinshi ndetse no guhatana, byose bikaba ngo ari ibigaragaza imiyoborere myiza yo guharanira kuba indashyikirwa, ariko abaturage bakanahura bagasabana ndetse bakidagadura.
Umuhanzi Mico The Best na Intore Tuyisenge basusurukije abitabiriye iyi mikino ya nyuma y’amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2026 y’umupira w’amaguru mu Karere ka Kicukiro.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|