Twiteguye kuva mu Gikombe cy’Amahoro - Rayon Sports

Nyuma y’uko ku wa 17 Mata 2025, hafashwe umwanzuro ko umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga amatara akazima utarangiye ukazasubukurirwa aho wari ugeze, Rayon Sports yavuze ko itazakina.

Ibi Rayon Sports yabivugiye mu iburuwa y’ubujurire yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, aho yavuze ko amategeko ashyirwa mu bikorwa ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, Rayon Sports igahabwa intsinzi y’ibitego 3-0(Mpaga), kandi ko mu gihe amategeko agenga amarushanwa yaba atubahirijwe ititeguye gukomeza irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2024-2025.

Ibikubiye mu ibaruwa Rayon Sports yanditse ijuririra umwanzuro wafashwe
Ibikubiye mu ibaruwa Rayon Sports yanditse ijuririra umwanzuro wafashwe

Hagendewe ku mwanzuro wa Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa, biteganyijwe ko uyu mukino uzasubukurwa tariki 22 Mata 2025 saa cyenda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka