Ni amatora yabereye mu Nteko Rusange yateraniye mu Nzove kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024, yagombaga kugena ahazaza ha Rayon Sports harimo no mu miyoborere.
Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Muhirwa Prosper,Umubitsi Rukundo Patrick, Ngoga Roger aba Visi-Perezida wa kabiri, naho Gacinya Chance Denis atorerwa kuba Umujyanama.
Umujyanama w’iyi Komite Nyobozi y’ikipe ni Gacinya Chance Denis mu gihe Komite Nkemurampaka ikuriwe na Martin Rutagambwa wungirijwe na Frederick Muhirwa
Umunyamabanga wa yo ni Marceline mu gihe Komite Ngenzuzi ikuriwe na Ignace wungirijwe na Akayezu Jose,Umunyabanga wa yo aba Bernard Byiringiro.
Muri aya matora kandi hanatowe Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports rukuriwe na Paul Muvunyi wungirijwe na Dr Emile Rwagacondo, Umunyamabanga wa rwo aba Murenzi Abdallah mu gihe abajyanama barwo ari Ntampaka Theogene, Munyakazi Sadate ,Paul Ruhamyambuga, Uwayezu Jean Fidele,Ngarambe Charles na Munyabagisha Valens.
Ubuyobozi bushya bwatowe bwavuze ko bwiteguye gukorera umuryango bukorerw hamwe ndetse banizeza abakunzi ba Rayon Sports ibikombe bunavuga ko bagiye gukemura ibibazo by’amadeni arenga miliyoni 450 Frw ikipe ifite ndetse n’ibirarane by’imishahara n’amafaranga yo kugura abakinnyi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MWARAMUNSE NISHIMIYE UBUYOBOZIBUSHA MURAKOZENDABAMWARAMUNSE NISHIMIYE UBUYOBOZIBUSHA MURAKOZENDABASHIMIYE