Ibi Fall Ngagne ukomoka muri Senegal wari umaze amezi 11 adakina na Ndikumana Asoumani ukomoka i Burundi wari umaze amezi abiri adakina babitangarije mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri aho Rayon Sports iri gutegura umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona uzayihuza na AS Kigali, ku Cyumweru saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium, mu mashusho bifashe bavugavu ko bagarutse.
Bagize bati" Muraho, ndi Asoumani nagarutse. Ndi Fall Ngagne nagarutse."
Aya magambo aba basore bayakurikije akanyamuneza bagaragazaga baseka.
Rutahizamu Fall Ngagne yavunitse tariki 11 Mutarama 2025, mu mukino wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yatsindiwemo na Mukura VS ibitego 2-1 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye mu gihe Ndikumana Asoumani yavunikiye mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup 2025-2026 , iyi kipe yatsindiwemo na Singida Black Stars 1-0 kuri Kigali Pele Stadium tariki 20 Nzeri 2026.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|