Tuzabuza Uganda gutsindira igitego iwacu-McKinstry

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry aratangaza ko afitiye icyizere abakinnyi be nyuma y’iminsi igera kuri ine bamaze bakorana imyitozo bitegura ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 bazakina kuri uyu wa gatandatu

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje gukora imyitozo yo kwitegura Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 ,mu mukino uzabera mu Rwanda kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Gicurasi 2015.

Abakinnyi nabo bafite icyizere cyo gutsinda Uganda
Abakinnyi nabo bafite icyizere cyo gutsinda Uganda

Umutoza w’iyi kipe Johnny McKinstry aratangaza ko ibyo abakinnyi be bamwereka bitanga icyizere gihagije cyo kuzitwara neza mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu, gusa ariko akavuga ko kimwe mu byo bazaba bareba cyane ari ukubuza ikipe ya Uganda gutsinda, cyane ko azi ko iyi kipe yahamagaye abakinnyi bagera kuri batandatu bakina hanze ya Uganda.

McKinstry ati "Umukino wa Uganda uzaba ari umukino utoroshye, ni umukino w’amakipe y’amakeba,ni umukino ushobora kutazaboneka mo ibitego byinshi,Uganda kandi tuziko yahamagaye abakinnyi bagera kuri 6 bakina hanze "

Yakomeje agira ati "Abasore banjye ibyo bamaze iminsi banyereka mu myitozo mfite icyizere ko bazabigaragaza kuri uyu wa gatandatu kandi tuzakina tugerageza kubuza Uganda gutsinda kuko igitego twatsindirwa mu rugo gishobora kutugira ho ingaruka mu mukino wo kwishyura"

Bazakina bashaka igitego ariko banirinda gutsindwa igitego cyo mu rugo
Bazakina bashaka igitego ariko banirinda gutsindwa igitego cyo mu rugo
Mashami Vincent uheruka gusinya amasezerano nk'umutoza wungirije
Mashami Vincent uheruka gusinya amasezerano nk’umutoza wungirije

Abakinnyi bagera kuri 25 nibo bakomeje imyitozo iri kubera kuri Stade Amahoro

Abakina inyuma : Emery Bayisenge (APR Fc), Abdul Rwatubyaye (APR), Faustin Usengimana (Rayon Sport), Michel Rusheshangonga (APR Fc), Fitina Ombolenga (SC Kiyovu), Janvier Mutijima (AS Kigali), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS)

Abakina hagati : Yannick Mukunzi (APR Fc), Djihad Bizimana (Rayon Sport), Robert Ndatimana (Rayon Sport), Bon Fils Kabanda (Asd Sangiovannese-Italy), Kevin Muhire (Isonga), Andrew Buteera (APR Fc), Yves Rubasha (Portland Timbers-USA), Cedric Mugenzi (Gicumbi Fc), Jean Marie Vianney Muvandimwe (Gicumbi Fc), Maxime Sekamana (APR Fc),

Ba rutahizamu : Dominique Savio Nshuti (Isonga), Danny Usengimana (Isonga), Bertrand Iradukunda (APR Fc), Bienvenue Mugenzi (Marines Fc), Isaie Songa (AS Kigali)

Bitoza imipira yo hejuru
Bitoza imipira yo hejuru
Emery Bayisenge Kapiteni w'abatarengeje imyaka 23
Emery Bayisenge Kapiteni w’abatarengeje imyaka 23
Usengimana Faustin na Yves Rubasha
Usengimana Faustin na Yves Rubasha

Umukino wo kwishyura uteganijwe hagati y’italiki ya 30-31/05/2015 I Kampala muri Uganda,ikipe izasezerera indi izakina na Misiri mu cyiciro cya gatatu cy’aya majonjora mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, hanyuma izatsinda ikerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Senegal.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka