Turukiya: Ikipe ya ruhago y’abafite ubumuga irimo Abanyarwanda babiri yinjiye muri Shampiyona
Abanyarwanda Fidèle Gatete na Jean Paul Ntambara bahesheje ikipe ya Malatya Spor Kulübü yo muri Turukiya (Turkey) itike yo kujya muri shampiyona ya ruhago y’abafite ubumuga (Turkish Amputee Super League), nyuma yo kwegukana igikombe cya diviziyo ya 1 ku Cyumweru.

Malatya Spor Kulübü yageze kuri urwo rwego nyuma yo gutsinda ikipe ya Medical Park Samsun Disabled Power Sports Club ibitego 4-1, mu mukino wabereye ku kibuga cya Yeşiltepe, irangiza shampiyona idatsinzwe na rimwe.
Fidèle Gatete usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abafite ubumuga (Amputee Football), yatsinze ibitego 6 muri uyu mwaka, mu gihe mugenzi we Paul Ntambara na we ari umwe mu bakinnyi beza b’ikipe.
Perezida w’ishyirahamwe rya siporo y’abafite ubumuga muri Turikiya, Alpaslan Erkoç, yashimiye Malatya kuba yaregukanye igikombe cya Division 1 ya shampiyona y’abafite ubumuga.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’intsinzi ya Malatya Spor Kulübü, Alpaslan Erkoç yavuze ko yumvise afite ibyishimo n’agahinda icyarimwe, kubona ikipe ikomoka mu mujyi wabayemo umutingito ukomeye ibasha kugera muri shampiyona.

Alpaslan yaboneyeho no kunamira abahitanywe n’uwo mutingito, ndetse yifuriza ikipa y’umujyi wa Malatya amahirwe masa muri Super League ya Turukiya.
Umutingito uheruka kuba muri Turukiya wageze mu ntara 11 harimo n’umujyi wa Malatya tariki 16 Ukwakira 2024, wari ufite ubukana bwa 5.9. Mu bantu barenga 2500 bahasize ubuzima, hafi 1400 ni abo mu mujyi wa Malatya, mu gihe abakomeretse barenga 6400.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|