Uyu mutoza ukomeje gutungurana ageza ikipe ye mu myanya y’imbere n’amanota 11 mu mikino 6,yatangaje ko yiteguye kwerekana ubukana bwa Kirehe atsinda APR FC.
Ubwo twamusangaga mu myitozo Sogonya yagize ati “Ngo tuzakina na APR ku wa gatatu, ubanza ari mu masaha y’ijoro ntiturayafatisha neza ariko ni nimugoroba, n’ubwo twakinnye ku wa Gatandatu abakinnyi banjye bameze neza, turashaka kwerekana ko Kirehe atari ya makipe yinyabya mu cyiciro cya mbere akasubira iyo yavuye”.

Akomeza ati “Umukino wa APR uko tuwiteguye turashaka kuwutsinda tukerekana ko Kirehe ari ikipe ikomeye, nta kibazo abakinnyi bafite tugashima imikorere myiza ya komite, n’uduhimbazamusyi tw’umukino wa Police FC baraduhawe”.

Avuga ko ubunararibonye afite bumwemerera gutsinda APR, avuga ko yigeze kuyitsinda ayitwara igikombe cy’amahoro, anavuga kandi ko Kirehe FC ifite ubushobozi bwo kurwanira igikombe.

Ati“ Aho tugeze nta kuvuga ngo turarwanira kutamanuka, ngo turarwanira imyanya ya kangahe, oya icyo dushaka ni ukubaka ikipe ikomeye tukarwanira ibikombe na za APR na Rayon Sports”.
Jimmy Mulisa nawe ngo ariteguye, gahunda ni ugutsinda imikino yose ...
Ubwo yasozaga imyitozo ya nyuma yo kwitegura Kirehe yagize ati"Tumeze neza, hari abakinnyi bagarutse kuri njye ni byiza abakinnyi biteguye gukina, intego yacu ni uguhagarara ku gikombe twatwaye, gahunda ni yayindi ni ugutsinda abakinnyi barabizi, twiteguye kwitwara neza tukaba twasubira ku mwanya wa mbere kuko turifuza gutsinda imikino yose"
Uyu mukino w’ikirarane uhuza APR na Kirehe, uteganyijwe ku ba kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera Saa Cyenda n’igice z’amanywa, ukaba wari warasubitswe ubwo APR yari iri muri Congo Brazzaville
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
So gonna Hamiss se uracyavuga? Kirehe ntiyashobora APR, nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi! APR iragukubita 4.