“Turashaka gutsinda u Rwanda twambaye umwenda mushya” - Dayo Achor Enebi

Ubwo Nigeria iza kuba ikina n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigaki i Nyamirambo, iraba yambaye imyenda mishya yakorewe na “Adidas”, sosiyete ikora imyenda ya siporo ikanatera inkunga ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles).

Ushizwe imyambarire mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, Dayo Achor Enebi, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza yo kuyikoresha bagatsinda u Rwanda i Kigali. Yagize ati “Uyu ni umwaka mushya, dufite n’umwenda mushya. Twizeye ko tugomba kuza kuwishimana tumaze gutsinda u Rwanda i Kigali ».

Emmanuel Atta waje ayoboye ikipe we yagize ati “Iyi myenda ni myiza kandi buri mukinnyi na buri mutoza yarayihawe. Ni imyenda ubona yoroshye kuyambara, reka dusenge turebe ko twaza gutahukana intsinzi. Gusa dufite icyizere kuko ikipe yacu yateguwe neza ».

Impamvu nyamukuru yo kwambara iyo myenda mishya ngo ni uko ari mu ntangiro z’umwaka kandi bakaba batangiye urugamba rushya rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika bari kumwe n’umutoza mushya, Stephen Keshi.

Uyu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo muri 2013, uratangira kuri uyu wa gatatu tariki 29/02/2012 saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igiciro gito cyo kwinjira muri uwo mukino ni amafaranga 2000, mu gihe igiciro kinini ari mafaranga 10000.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka