“Turakinana ubwitange bushoboka kugirango dutsinde u Rwanda » - Omotoyossi
Rutahizamu wa Benin, Razak Omotoyossi, aratangaza ko bagomba gutsindira u Rwanda kugirango bizere gukomeza guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi. Umukino wa Benin n’u Rwanda ni kuri iki cyumweru tariki 10/6/2012 kuri sitade Amahoro saa cyenda.
Omotoyossi watsinze igitego kimwe ku busa Benin yatsinze Mali mu mukino wabereye i Cotonou, avuga ko bafite icyizere cyo gukura amanota atatu imbere y’Amavubi yanyagiwe ibitego bitego 4 ku busa na Algeria, ubwo baza kuba batana mu mitwe kuri icyi cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera.
Omotoyossi ukinira Zamalek mu Misiri yabwiye BBC Sport dukesha iyi nkuru, ko bagomba gutsinda buri mukino wose bikazatuma bakora amateka yo kujya mu gikombe cy’isi kandi ngo birashoboka.
Yagize ati “Intego twihaye ni uko tugomba gukinana buri mukino ubwitange bushoboka bwose, kandi tukawutsinda. Nta muntu n’umwe wagaha amahirwe na make Togo na Angola ko zashoboye kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2006. Kuki se Benin itabona itike ya 2014?
Nyuma yo kunyagirwa na Algeria, ikipe y’u Rwanda imaze icyumweru yitegura kwakira Benin, umutoza w’Amavubi akaba yadutangarije ko ikipe imeze neza kandi amakosa yakozwe yamaze gukosorwa, bakaba biteguye kwitwara neza.
Kugirango u Rwanda rukomeze urugamba rwo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, rurasabwa nibura kuzarangiza iyi mikino ruri ku mwanya wa mbere muri iri tsinda ririmo Algeria, Benin na Mali, hanyuma hagakurikiraho icyiciro cya kabiri ari nacyo cya nyuma kizaharagaza ibihugu bitanu bizajya mu gikombe cy’isi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|