Turabasaba gutuza- FERWAFA isubiza Rayon Sports yayisabye kwitonda mu kugena abasifuzi
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA ibaruwa ndende iyisaba kwitonda mu gushyiraho abazasifura umukino uzayihuza na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu, iri shyirahamwe ryayisabye gutuza kuko ibihe shampiyona igezemo ribizi.

Ibi bikubiye mu ibaruwa Rayon Sports yasubijwe
binyuze mu Bunyamabanga bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aho basabye iyi kipe gutuza kuko nta n’ikipe yemerewe kwisabira abasifuzi kandi ko n’ibihe shampiyona igezemo(Iminsi ya nyuma) babizi kandi bikurikiranwa neza.
Bugesera FC irakira Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 59 aho isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze kugira amahirwe yo kwegukana igikombe mu gihe nyuma y’uyu mukino wavuzweho byinshi, hazaba hasigaye imikino ibiri yonyine.
Ibaruwa yose FERWAFA yanditse isubiza Rayon Sports
Bwana Perezida wa Rayon Sports
Kigali- Rwanda
Impamvu: Igisubizo ku ibaruwa yanyu
Bwana Perezida,
Kigali, ku wa 16 Gicurasi 2025
Ref: 462/FERWAFA 2025
Dushingiye ku ibaruwa mwatwandikiye tariki ya 16/05/2025 idusaba kwitwararika no kwitonda mu kugena abasifuzi b’umukino BUGESERA FC na RAYON SPORTS FC;
Turabamenyesha ko igihe shampiyona igezemo tukizi kandi tubikurikirana neza n’ubushishozi.
Dushingiye ku kuba nta kipe yemerewe gusaba abasifuzi, turabasaba gutuza mu mikino isigaye kuko tuzakomeza kubaha abasifuzi babishoboye kandi bafite uburambe.
Mugire-amahoro
Adolphe KALISA
Umunyamabanga Mukuru
Federation Rwandaise de Football Association
Kopi igenewe:
Madamu Minisitiri wa Siporo;
– Perezida wa Ferwafa;
– Perezida wa Rwanda Premier League
National Football League
Ohereza igitekerezo
|