“Tugomba gukina n’amakipe akomeye kugirango tuzatsinde Nigeria”-Karekezi
Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Olivier Karekezi, avuga ko u Rwanda rukinnye imikino ya giciti n’amakipe y’ibihugu akomeye byafasha u Rwanda kwitegura neza umukino ruzakina na Nigeria ndetse bakazabasha no kuyitsinda.
Kugira ngo u Rwanda ruzabashe gutsinda umukino rufitanye na Nigeria, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Militin Micho, yatangije icyo yise “Operation Nigeria” (kwitegura neza Nigeria), gusa kugeza ubu nta kipe ikomeye u Rwanda rurakina nayo umukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura.
Kuba ari nta mukino ukomeye barakina, Kapiteni w’Amavubi, Olivier Karekezi, biramuhangayikishije cyane kuko avuga ko kugirango u Rwanda rutsinde Nigeria bisaba nibura gukina imikino ya gicuti n’amakipe y’ibihugu bikomeye muri Afurika.
Ubwo twaganiraga na Karekezi tariki 08/01/2012, yagize ati “Nigeria ni ikipe ikomeye cyane muri Afurika ku buryo kuyitegura bisaba gukora imyitozo ihagije ndetse tukanakina n’amakipe nk’atatu akomeye muri Afurika mu rwego rwo kuyitegura neza”.
Kugeza ubu, mu rwego rwo gutegura uwo mukino, FERWAFA ryatumije abakinnyi b’Abanyarwanda bakina ku mugabane w’uburayi kugira ngo hazatoranywemo abazitabazwa muri iyo mikino ariko abenshi bagaragaje ko bakiri batoya bagomba gukomeza gukurikiranwa, bivuga ko batahita bajya mu ikipe nkuru.
Amavubi kandi yakinnye n’ikipe igizwe n’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma y’iyo mikino yombi, umutoza Micho avuga ko ateganya kuzongera gukina umukino wa kabiri n’iyo kipe y’abanyamahanga bakina mu Rwanda, akaba anateganya gukina umukino wa gicuti n’ikipe kugeza ubu itaramenyekana mu gihe iminsi igenda yicuma.
Nigeria itozwa na Stephen Keshi ntizibagirwa uko u Rwanda rwayibujije kujya mu gikombe cy’isi mu Budage muri 2006, ubwo Nigeria yanganyaga n’u Rwanda igitego kimwe kuri kimwe i Kigali, mu gihe Nigeria yari ikeneye intsinzi bigatuma itajya mu Budage.
U Rwanda rufitanye imikino ibiri na Nigeria. Umukino ubanza ukazabera i Kigali tariki 29/02/2012 naho uwo kwishyura ubere i Abuja tariki 15/06/2012. Iyo mikino yombi iri mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cyo muri 2013 kizabera muri Afurika y’Epfo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|