Kuva tariki 07 kugeza tariki 21 Nyakanga 2019, mu Rwanda harabera irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba, rikaba riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Muri CECAFA Kagame Cup 2019, hari amwe mu makipe akomeye yatumiwe andi arabisaba, muri ayo harimo AS Vita Club, Daring Club Motema Pembe na TP Mazembe yo muri DR Congo, ndetse na Zesco United yo muri Zambia.
By’umwihariko ikipe ya TP Mazembe iyoborwa na Moise Katumbi, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yatangaje ko yishimiye kuba yatumiwe muri CECAFA ku nshuro ya gatatu, batangaza ko biteguye no kuyitabira.
Aya makipe araza yiyongera kuri Gor Mahia yo muri Kenya nayo ishobora kwitabira, KCCA yo muri Uganda yamaze kwemeza ko izitabira, ndetse n’amakipe atatu azaba ahagarariye u Rwanda ari yo APR Fc, Rayon Sports ndetse na Mukura VS.

Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo ryegukanwaga n’ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudani, aho yari itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya APR FC igitego 1-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|