#TOTALEnergiesCAFCL: APR FC inganyije na Pyramids FC (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yanganyirije na Pyramids FC 1-1 kuri Stade Amahoro mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’ibanze rya Total Energies CAF Champions League 2024-2025.
Ni umukino watangiye amakipe yigana, APR FC ikora amakosa ya hato na hato itakaza imipira byafashije Pyramids FC gutangira iminota ya mbere iri kwitwara neza mu guhererekanya umupira.
Nyuma kumarana umupira iminota ibiri APR FC itawukoraho, ku munota wa 16 Pyramid FC yabonye uburyo bwa mbere bukomeye bw’umukino ku mupira wahinduriwe ibumoso maze umunyezamu Pavelh Ndzila awufashe uramucika rutahizamu Foston Kalala Mayele ashatse kuwusubizamo ku bw’amahirwe uyu munyezamu arawisubiza.
Muri iyi minota 15 ya mbere y’umukino Pyramids FC yarushaga APR FC guhererekanya umupira ariko bidahambaye nko ku ijanisha rya 55 % APR FC iri kuri 45%.
Kuva ku munota wa 15 w’umukino APR FC yari yatangiranye gutakaza umupira bya hato na hato yatangiye gukina ubona ko ituje, ikina umupira wayo. Nyuma y’iminota itandatu byari bigiye kubyara umusaruro kuko yabonye ishoti rya mbere ryari rikomeye cyane rigana mu izamu ryatewe na Ruboneka Jean Bosco, ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ahmed El Shenawy umupira awukubita ibipfunsi.
Ku munota wa 35 APR FC, yabonye ubundi buryo bukomeye ubwo Dauda Yussif Seif yahabwa umupira na Mugisha Gilbert, maze atera ishoti rikomeye rifata umutambiko w’izamu umupira ujya hanze.
Muri iyi minota ya nyuma y’igice cya mbere amakipe yombi yerekanaga umupira uryoheje amaso y’abafana benshi barenga 1/2 cy’ibihumbi 45 bisanzwe bijya muri Stade Amahoro, aho buri kipe yahererekanyaga umupira mu buryo bwiza, bajya kuruhuka amakipe yombi anganya 0-0.
APR FC yari ishyigikiwe cyane yatangiranye igice cya kabiri imbaraga maze ku munota wa 51 w’umukino mu rubuga rw’amahina, Mahamadou Lamine Bah ahindurira umupira ugendera hasi iburyo ku izamu usanga Mohamed Chibi wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo warebanaga n’izamu rye ashatse kuwukuramo yitsinda igitego cyatumye Stade Amahoro yose ihaguruka ndetse bituma n’ikipe ya APR FC igira imbaraga.
APR FC yagize igice cya kabiri kiza, yakomeje gukina neza maze ku munota wa 62 ihusha ubundi buryo bwiza bwahushijwe na Mugisha Gilbert ku ishoti rikomeye yetereye ku ruhande ariko umupira ujya hejuru y’izamu ihita inasimbuza ikuramo Thaddeo Lwanga wakinaga hagati yugarira ahasimburwa na Alioum Souane.
Pyramids FC nayo yakuyemo Ramadhan Sobhi ishyiramo Mohamed Reda Mohamed. Kugeza kuri uwo mutona, APR FC yari ikambitse imbere y’izamu rya Pyramids FC yo mu Misiri yari ikirwana n’ubuzima.
Ku munota wa 75 APR FC yongeye gusimbuza ikuramo Mahmadou Lamin Bah ishyiramo Richmond Lamptey naho Victor Mbaoma asimbura Mamadou Sy mu gihe Pyramids FC yakuyemo Mostafa Mohamed Fathi.
Ku munota wa 82 Niyomugabo Claude yacomekewe umupira ku ruhande rw’ibumoso ariko ntiyashobora kuwufata maze Pyramids FC irawuzamukana yihuse ku ruhande uyu musore yari avuyeho yatinze gusubiraho, maze iyi kipe ihabonera koruneri.
Uyu mupira w’umuterekano watewe neza na Abdelrahman Mohamed wari winjiye mu kibuga asimbuye yawuteretse ku mutwe wa Fiston Kalala Mayele wahise atera n’umutwe umupira ujya mu rushundura, yishyurira Pyramids FC igitego maze Stade yose igwa mu kantu.
Kuva yatsindwa igitego APR FC yagabanyije umuvuduko. Rutahizamu Victor Mbaoma nta kidasanzwe yagaragaje ndetse na Tuyisenge Arsene na Niyibizi Ramadhan bagiyemo basimbura.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye bikiri 1-1 ndetse ine y’inyongera nayo irangira gutyo APR FC inganyije na Pyramids FC mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 21 Nzeri 2024 mu gihugu cya Misiri.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo APR FC yanganyije nibe nayo yaritabiriye nahose reyo kwititabira .
TURABAKUNDA!!