Tito Vilanova yasimbuye Pep Guardiola nk’umutoza wa FC Barcelone

Perezida wa FC Barcelone, Sandro Rosell yatangaje ku mugaragaro ko Tito Vilanova wari umutoza wungirije wa Guardiola ariwe wagizwe umutoza mushya wa FC Barcelone kuva uyu munsi ndetse no muri saison itaha.

Pep Guardiola wari umutoza wa FC Barcelona yatangaje ku mugaragaro ko asezeye ku butoza imbere y’imbaga ya banyamakuru, abayobozi ba FC Barcelone ndetse n’abakinyi kuri uyu wa gatanu tariki 27/04/2012 mu ma saa saba z’amanywa.

Imbere ya Perezida wa FC Barcelone na Antoni Zubizarreta, ushinzwe siporo muri iyo kipe, Guardiola yatanze impamvu asezeye muri Barca nyuma y’imyaka ine yari ayimazemo.

Mu magambo ye yavuze ati “Ntabwo byari byoroshye kuri jyewe. Imyaka ine nyobora iyi kipe, n’imikino ikomeye buri minsi itatu cyari igihe kirekire, numvaga nkwiriye kuruhuka. Nari nafashe icyemezo cyanjye cyo gusezera kuva mu kwezi kwa cumi 2011 kdi birambabaza kuba nari nabashyize mu gihirahiro kuri kazoza kanjye muri Barca” .

Ubwo yarangizaga ijambo yavugiye imbere y’imbaga n’amashyi menshi yo kumushimira kubyo yagezeho, Guardiola yakomeje agira ati “ Sinatekerezaga kugira ibihe byiza muri iyi kipe ndetse naba bakinyi. Ndishimye cyane kuba naratoje abakinyi kandi nsezeye numva ko akazi kanjye nagakoze neza. Iyi kipe ifite ubushobozi bukomeye, ntimugire ubwoba. Murakoze mwese”.

Perezida wa Barca yashimiye Guardiola ku kazi keza yakoze muri iyo kipe n’ibikombe byinshi yahesheje FC Barcelone. Yagize ati “Ntabwo azakomeza nk’umutoza. Turagushimiye kubyo wakoze kuri club yacu, mu isi ndetse na football. Urakoze Pep ku bwitange, ku cyubahiro. Ni wowe mutoza mwiza FC Barcelone yabonye mu mateka yayo. Barcelone izahora igushimira”.

Ikinugwanuga ni uko Guardiola ashobora kuzajya gutoza mu Bwongereza cyane cyane muri Chelsea FC kuko mu kwezi kwa kabiri ngo yaba yaravuganye n’abayobozi ba Chelsea i Paris mu Bufaransa.

Roman Abramovitch, Perezida wa Chelsea ashobora kuba yaramuhaye ububasha bwo kugura abakinnyi mu gihe cy’igura cy’abakinyi nyuma y’amashampiyona y’Iburayi asojwe.

Moustapha Rwubaka

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka