Vilanova wari warahisemo kureka akazi ko gutoza FC Barcelona umwaka ushize kubera ko ubuzima bwe butari bumeze neza, yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro ku wa kane w’icyi cyumweru, kugirango abagwe kuko yari arembye cyane ariko abaganga ntibabasha kumurokora.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya FC Barcelone rigira riti, “Tito Vilanova yitabye Imana afite imyaka 45, Tumwifurije kuruhukira mu mahoro”.
Umuyobozi wa FC Barcelona Jose Maria Bartomeu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati, “Tito Vilanova yari umuntu mwiza cyane, ntabwo tuzamwibagirwa. Warakoze kubyo watwigishije. Iruhuko ridashira”.

Abantu batandukanye cyane cyane ababarizwa mu mupira w’amaguru barimo abakinnyi ndetse n’abatoza bakimara kumenya urupfu rwa Vilanova, bagaragaje akababaro kenshi ndetse babinyujije ku mbuga za facebook na Twitter bamwifuriza iruhuko ridashira.
Jose Mourinho, umutoza wa Chelsea bamenyanye cyane ubwo bari bahanganye atoza Real Madrid, umutoza w’Ubwongereza Roy Hodgson, umunyezamu wa Manchester United David De Gea ni bamwe mu bantu ba mbere bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Vilavova.

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|