Tito Vilanova wahoze atoza FC Barcelone yitabye Imana ku myaka 45

Toto Vilanova wahoze atoza ikipe ya FC Barcelona yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/5/2014 azize Kanseri yo mu muhogo yari arwaye kuva mu Ugushyingo 2011.

Vilanova wari warahisemo kureka akazi ko gutoza FC Barcelona umwaka ushize kubera ko ubuzima bwe butari bumeze neza, yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro ku wa kane w’icyi cyumweru, kugirango abagwe kuko yari arembye cyane ariko abaganga ntibabasha kumurokora.

Vilanova yibukirwa cyane ku gikombe cya shampiyona yahesheje FC Barcelone muri 2013.
Vilanova yibukirwa cyane ku gikombe cya shampiyona yahesheje FC Barcelone muri 2013.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya FC Barcelone rigira riti, “Tito Vilanova yitabye Imana afite imyaka 45, Tumwifurije kuruhukira mu mahoro”.

Umuyobozi wa FC Barcelona Jose Maria Bartomeu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati, “Tito Vilanova yari umuntu mwiza cyane, ntabwo tuzamwibagirwa. Warakoze kubyo watwigishije. Iruhuko ridashira”.

Vilanova w'ibumoso yabanje kungiriza Pep Guardiola mbere yo kumusimbura burundu ubwo we wari agiye muri Bayern Munich.
Vilanova w’ibumoso yabanje kungiriza Pep Guardiola mbere yo kumusimbura burundu ubwo we wari agiye muri Bayern Munich.

Abantu batandukanye cyane cyane ababarizwa mu mupira w’amaguru barimo abakinnyi ndetse n’abatoza bakimara kumenya urupfu rwa Vilanova, bagaragaje akababaro kenshi ndetse babinyujije ku mbuga za facebook na Twitter bamwifuriza iruhuko ridashira.

Jose Mourinho, umutoza wa Chelsea bamenyanye cyane ubwo bari bahanganye atoza Real Madrid, umutoza w’Ubwongereza Roy Hodgson, umunyezamu wa Manchester United David De Gea ni bamwe mu bantu ba mbere bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Vilavova.

Vilanova yitabye Imana afite imyaka 45.
Vilanova yitabye Imana afite imyaka 45.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka