Tibingana Charles na Andrew Buteera na n’ubu ntibarabona ibyangombwa bibemerera gukinira ikipe ya APR FC nk’Abanyarwanda, ikintu cyatumye kugeza ku munsi wa cyenda wa shampiyona nta n’umwe uragera mu kibuga.
Itangazamakuru ryo mu karere ryatangaje ko Tibingana Charles wahoze mu makipe ya Proline na SC Victoria University zo muri Uganda, ngo yaba yatangiye kurambagizwa n’amakipe abiri yo muri Kenya.

Tibingana ushigaje amezi ane ngo amasezerano yasinyanye na APR FC arangire, yatangarije ikinyamakuru Kawowo ko koko aya makipe yombi yamwegereye kandi ko yakwishimira gukina mu gihugu cya Kenya.
“Ni ukuri, amakipe ya Gor Mahia na Ingwe (Leopards) baranyegereye bambwira ko banyifuza. Ni byiza kuri njye kandi ndifuza gukina mu gihugu cya Kenya”, Tibingana.

Uyu musore wakuriye mu gihugu cya Uganda, ni umwe mu bafashije ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 kubona itike iyijyana mu gikombe cy’isi muri Mexique.
Tibingana aheruka gukinira ikipe ya APR FC muri CECAFA, aho yanagaragaye ku mukino iyi kipe yanganyijemo na Gor Mahia imwifuza ibitego 2-2.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|