Tennis: Bwa mbere mu Rwanda hari gukinwa irushanwa rihuza amakipe

Kuva tariki 19 kugeza 28 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera irushanwa hagati y’amakipe akina umukino wa Tennis ibintu bibayeho ku nshuro ya mbere.

Ni irushanwa ribaye bwa mbere rigahuza amakipe muri Tennis
Ni irushanwa ribaye bwa mbere rigahuza amakipe muri Tennis

Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’abafatanyabikorwa baryo aho ryitabiriwe n’amakipe ane ariyo, Nyarutarama Tennis Club, Cercle Sportifs de Kigali, Ecology Tennis Club na Kigali Combined aho rizakinwa mu byiciro birindwi aribyo abakina bahura umwe kuri umwe mu bagabo, abakina ari babiri mu bagabo, abakina umwe kuri umwe mu bagore ndetse n’abakina ari babiri mu bagore.

Hari kandi icyiciro cy’abakina ku giti cyabo nk’ababigize umwuga, ababigize umwuga bakina ari babiri ndetse n’icyiciro cy’abakina ari babiri buri kipe igizwe n’umugabo n’umugore.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Donath Rutagemwa yashimiye I&M Bank yabateye inkunga n’abandi abasaba ko bitazahagarara anabasezeranya ko iri shyirahamwe rizakora ibishoboka byose ngo irushanwa ribe ngarukamwaka.

Irushanwa ryatangiye hakina abagabo umwe kuri umwe mu gihe biteganyijwe rizasozwa ku wa 29 Nyakanga 2024.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka