Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti footgoal.net, ngo iyo kipe ifite ibikombe bitanu bya shampiyona, ishaka kumugura miliyoni 2 z’ama Euro (hafi amafaranga miliyari imwe na miliyoni 600).
Impamvu uyu musore ashaka kujya muri Al Shabab, mi ubucuti afitanye n’umutoza w’iyo kipe Michel Preud’homme ukomoka mu Bubiligi. Nubwo ikipe akinira ihakana amakuru avuga ko Tchité agiye kuyivamo, Het Laatste Nieuws ivuga ko ngo ibiganiro bigeze kure.
Tchité wanze gukinira u Rwanda rwamwifuzaga agahitamo gukinira Ububiligi nubwo FIFA yabyanze, aramutse agiye gukinira Al Shabab, amahirwe ye yo gukomeza gushakisha uko yakinira Ububiligi yaba asa nk’aho arangiye.
Kugeza ubu u Rwanda ntirurakura amaso kuri Tchité, ndetse umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ntagungira Celestin ‘Abega’ ari hafi kwerekeza mu Bubiligi kujya kuganira na Tchité akamushishikariza kuza gukinira u Rwanda.
Tchité yanakinnye muri Anderlecht y’aho mu Bubiligi akanakinira Racing Santander muri Espagne.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|