
Wari umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. aho Gorilla FC itarabona amanota 3 yari yakiriye ikipe y’abanyamugi AS Kigali.
Umukino watangiye ikipe zombi zisatirana, gusa ikipe ya As kigali ukabona ko irusha ikipe ya Gorilla kuko ntibyaje no gutinda aho ku munota wa munani gusa w’igice cya mbere, myugariro w’iburyo wa AS Kigali, Rukundo Denis yahinduye umupira mu ruba rw’amahina rwa Gorilla ugonga umutambiko uragaruka, usanga Tchabalala ahagaze neza awutereka ku mutwe igitego kiba kiranyoye.

Igice cya mbere nta bundi buryo bukomeye bwabonetse ku mpande zombi yaba As Kigali yewe na Gorilla, mu gice cya kabili ikipe ya AS Kigali yakoze impinduka, Ndekwe Felix yinjira mu kibuga asimbura Haruna Niyonzima, Kwizera Pierre wari na captain asohoka mu kibuga asimburwa na Niyibizi Ramathan.
Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Shaban Hussein Tchaballa, nyuma gato Biramahire Abeddy na we yaje kwinjira mu kibuga asimbura Lawal Aboubakar maze Rugirayabo Hassan na we yinjira asimbura Rukundo Dennis.
Ku ruhande rwa Gorilla nta mpinduka nyinshi zabayeho kuko basimbuje rimwe gusa, aho Iroko Oliwa Babatunde yinjiye mu kibuga agasimbura Keita Karifala.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa Gorilla FC, Rutayisire Edouard, yavuze ko ababajwe cyane no gutakaza uyu mukino.
Ati “Ndababaye kuri uyu mukino yewe n’umukino uheruka kuko dufite ikibazo mu bwugarizi pe! Ikipe twarayubatse ariko dufite ikibazo imbere kandi ubu ntacyo twagikoraho kuko isoko ry’igura n’igurisha ryararangiye, ariko tugiye gushaka ibindi bisubizo.”

Ku ruhande rw’umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana, yavuze ko icyangombwa ari amanota atatu.
Ati “Icyangombwa ni amanota atatu, nta mukino usa n’undi burya iyo urimo kwitwara neza muri football bituma indi kipe muzahura ikwitegura neza ariko nawe uba ugomba guharanira kudatsindwa. Ikipe ya gorilla yari iri hejuru cyane ugereranyije n’iyo nabonye ikina na APR FC mu mukino wa gicuti”.
Ikipe ya As kigali ubu imaze kwibikaho amanota 9 mu mikino 3 imaze gukina, na ho Gorilla FC yo ifite inota rimwe gusa yakuye ku ikipe ya Marine nyuma yo kunganya ku munsi wa kabiri wa shampiyona.


Undi mukino wabaye:
Espoir FC 0-0 Gicumbi
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ikipe yabanyamugi irabikora