Tardy yasabye abasore be kutirara ku bitego bibiri batsindiye muri Namibia

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yasabye abasore be kwibagirwa ibitego bibiri ku busa batsindiye muri Namibia kugira ngo babashe kwitwara neza ubwo aya makipe yongera gumura, mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’u Rwanda n’iya Namibia ziraza guhurira ku mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 umwaka utaha.

Mu kiganiro na Tardy mbere y’uko akina uyu mukino, yatanagaje ko intego yo gutsindira i Kigali abasore be bayifite, kuko na Namibia yaje ishaka gutsinda ibitego bitatu kugira ngo isezerere u Rwanda.

Ati: “Biravugwa ko umutoza wa Namibia afite intego yo kudutsinda ibitego bitatu ku busa. Ibyo rero abasore banjye bamaze kubimenya, nkaba nabasabye ko bakina uyu mukino nk’aho ari igice cya kabiri cy’umukino twanganyije ubusa ku busa, bakaba bagomba kuwutsinda.

Ikipe ya Namibia ifite ba rutahizamu babiri bakomeye, cyane cyane ukina ku 10 n’umunyezamu mwiza, bashobora kuza kuduteza ibibazo, ariko natwe intego ni ukutabemerera kudutsinda, ahubwo tugatanga imbaraga zacu zose tugatsinda kugira ngo tujye mu cyiciro gikurikiyeho”.

Ku ruhande rwa Namibia, Ricardo Mannetti, umutoza wa Namibia, azi neza ko u Rwanda ari ikipe ikomeye ariko yadutangarije ko ashobora gutungura abantu benshi agatahukana umusaruro mwiza.

Ati: “Dufite akazi katoroshye ko kwishyura ibitego bibiri ku busa twatsindiwe iwacu. Gusa nemera ko uko u Rwanda rwadutsindiye iwacu natwe dushobora kubatsindira i Kigali.

Abahungu banjye nibakurikiza amabwiriza mbaha, ndizera ko dushobora gutungura abantu benshi, tukavana intsinzi inaha”.

Mannetti yakomeje avuga ko kuba ikipe y’u Rwanda iheruka gukina igikombe cy’isi kandi imaranye igihe kinini ikorana imyitozo, bishobora kumugora mu gihe ikipe ye imaze igihe gito ibayeho, ariko akizera ko ashobora gutungura amavubi.

Muri uyu mukino ubera kuri Stade Amahoro, u Rwanda rurasabwa kunganya gusa, cyangwa se rugatsindwa igitego kimwe gusa, rukabona gukomeza mu cyiciro gukurikiyeho.

Namibia yo ifite akazi gakomeye ko kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe iwabo, ikongeraho n’ikindi kimwe kugira ngo yizere gusezerera u Rwanda.

Mu gihe Namibia yatsinda u Rwanda ibitego bibiri ku busa, haritabazwa za penaliti, kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza.

Mu gihe u Rwanda rwasezerera Namibia ruzakina na Mali mu cyiciro gikurikiyeho, mu rwego rwo gukomeza gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka