Tanzania yatunguranye itsindwa ku munsi wa mbere wa FIFA Series 2026(Amafoto)

‎Ikipe y’igihugu ya Tanzania yatunguwe na Liechtenstein itsindwa igitego 1-0, mu mukino wa kabiri mu itsinda rya Kabiri ry’imikino Mpuzamahanga ’FIFA Series 2026’, wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kane mu gihe Maccau yatsinzwe na Aruba ibitego 4-1.

‎Imikino ya FIFA Series 2026 yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026 mu Rwanda. Umukino wabimburiye indi wahuje ikipe y’igihugu ya Aruba n’iya Macau, urangira Aruba itsinze ibitego 4-1 byatsinzwe na Fermina Carlito ku munota wa gatanu, ku munota wa 13 n’uwa 16 Ramano Jaybrien atsinda ibitego bibiri mu gihe igitego cya kane, cyatsinzwe ku munota wa 66 na Van Kilsdonk winjiye mu kibuga asimbuye Paul Nickenson naho kimwe cya Macau gitsindwa na Leong Ka Hang.

‎Nyuma, Saa Kumi n’Igice hakurikiyeho umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Tanzania n’iya Liechtenstein. Tanzania yatangiye umukino neza cyane igaragaza uburyo bwo gusatira, ariko igenda ihusha amahirwe akomeye arimo ayabonetse ku munota wa cyenda ubwo Selemani Mwalimu yahushaga igitego cyabazwe nyuma yo gucenga umunyezamu ariko umupira ujya hanze, maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

‎Mu gice cya kabiri, umukino watangiye utuje ariko ku munota wa 55 Ferhat Sağlam yatsindiye Liechtenstein igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino. Tanzania yakomeje gushaka kwishyura ariko uburyo bwabonetse ntibubyazwe umusaruro, bituma umukino urangira Liechtenstein itsinze igitego 1-0.

‎Iyi mikino ya FIFA Series irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi izakina na Grenada Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro, mu gihe iya Estonia izahura na Kenya. Iyi mikino igamije guha amakipe y’ibihugu amahirwe yo gukina n’andi atandukanye ku migabane y’Isi.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka