Super Cup: Umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze
Umukino wahuzaga ikipe ya Rayons Sport na APR FC bahatanira igikombe gisumba ibindi mu Rwanda cyitwa Super Cup ugasubikwa kubera ibura ry’umuriro, byemejwe ko uzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu, ugakomereza aho warugeze hakinwa iminota 27 yari isigaye.

Byemejwe nyuma y’ibiganiro byahuje Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, n’abahagarariye amakipe yombi, byahereye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Umwanzuro ufashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere wemeje ko uyu mukino uzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu Saa kumi z’amanywa, ugahera ku munota wa 63, wahagarariyeho.
Uyu mukino wasubitswe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, usubikwa ugeze ku munota wa 63, aho Rayon Sports yari yamaze gutsinda APR FC ibitego bibiri ku busa.
Uko ikibazo cyakemuwe
Nk’uko FERWAFA yabitangaje, ingingo ya 99 y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, iyo havutse ikibazo kidafite itegeko risanzwe rifite ingingo igikemura, hiyambazwa ingingo ya 99 mu mategeko ya FERWAFA igira iti:
"Ku bidateganyijwe byose n’aya mabwiriza, kuri buri kibazo
hakurikizwa uburyo FIFA yagiye irangiza ibibazo bisa cyangwa bimeze nk’ibizaba byavutse."
Ni amategeko yashyizweho umukono na Nzamwita Vincent de Gaulle tariki 30/08/2015
Itegeko rya FIFA ryifashishijwe, ni iriheruka gukoreshwa mu gikombe gihuza ibihugu byatwaye ibikombe ku migabane yabyo (FIFA Confederation Cup 2017), aho ryavugaga mu ngingo yaryo ya 6, mu gace ka karindwi kavuga ku mikino yasubitswe n’itarabashije kurangira, rigira riti.
A) Umukino uzatangirira ku munota wari ugezeho, aho gusubirwamo wose, ahubwo ugakomeza ibitego byari bigeze.
B) Umukino uzakomezanya n’abakinnyi bari bari mu kibuga ubwo umukino wahagararaga, ndetse n’abari ku ntebe y’abasimbura ntibahinduka
C) Nta basimbura bazongerwa kuri lisiti y’ababanjemo
D) Amakipe yose azakoresha umubare w’abasimbura bemerewe gusimbura yari isigaranye ubwo umukino wahagararaga
E) Abakinnyi bari bavanwe mu kibuga ntibashobora kongera gusimbuzwa
F) Ibihano byari byatanzwe mbere y’uko umukino uhagarara bikomeza kugira agaciro
G) Umukino uzakomereza aho wari ugeze ubwo wahagararaga (Urugero: nko kuri Coup-Franc, kurengura, gutera umupira uvuye muri nyakabiri, Koruneri, panaliti, cg ikindi).
H) Igihe umukino uzatangirira, itariki ndetse n’ahantu bigenwa n’akanama ka FIFA gategura irushanwa (Aha bikorwa n’akanama ka FERWAFA).
Mu mafoto: uko umukino wari umeze i Rubavu



















National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Reka tubatsinde nubundi imvura inyagira igiti ntagiti kinyagira imvura . ntabwo mudushyoboye tubari hejuru kandi murabizi ko nta mashoti agana mwizamu mugira none muratekereza ko ibitego byavahe?
Gusa ikipe yitonde kuko ntawamenya ikibyihishe inyuma ,penariti zidasobanutse niryo turufu risigaye, ariko bwana niyo iri hejuru ya seti ,tuzabakubita tubegereye.
kugiti cyanjye numvaga baterura nicyo gikombe bakagiha abarayon kuko nkabafana ba APR turambiwe induru zabafana babarayon bafite imyumvire ntazi uko iteye.mujye mugabanya kuvuvuzela .kuko nkubu murabona ko musebye.. ndizera ko ntanumwe wagiye gutanga igitekerezo cyuko cyiriya kibazo cyacyemuka.kdi gikemutse neza.none c nawe abantu mutajya mwemera narimwe ko mwatsinzwe.burigihe muba mwibwe!gutsinda APR ntagikuba cyacitse kuko umwaka wimikino warangiye ntimwigeze muyikuraho amanota.none mwasaze ngo nibo bakupye umuriro.none c niho hambere bibaye.muri chan c ni rayon na APR byakinaga ko icyo kibazo cyabayeho.mujye muba abafana bari classe.APR turakwemera kdi tuziko bizagenda neza ukadutumurira iyi gasenyi .
Mberanambere mbanje gushimira abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse nabayobozi b’amakipe yombi babashije kumvikana kuri uyumwanzu wafashwe
Nkaba nasabaga no kutubwira icyaba cyarateye ririyabura ry’umuriro ridasanzwe.
Nukuri mbikuye kumutima ndashimira ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu rwanda (FERWAFA) ikibazo bagikemuye neza cyane.ahasigaye amakipe nategure kuzatwereka ibyo birori natwe twiteguye kuzabizamo
Ohhhhhhhhhhhhh rayon ndakwemera!!!!
uyu mwanzuro ni wo rwose urasobanutse.
Nibyiza twishimiyumwanzuro Ariko mubyitondere,hashobora kuzatangwa penaliti za balinga
Nibyiza twishimiyumwanzuro Ariko mubyitondere,hashobora kuzatangwa penaliti za balinga
ibyo biradushimishije kuko twe abakunzi ba Rayon Sport twari twarihebye nyma yo kumva inkuru y’uko umuriro utumye umukino uhagarara. gusa turatanga Inama kiriya kibazo ntikizongere kubaho kuko byangiza isura y’igihugu cyacu.
Twe nka APR ntakibazo dufite kuko ntanamagambo nkayaba rayon tugira mureke tuge mukibuga kuko nubwo mwatuboneye ixuba haribyinshi tubarusha kdi nizereko mwemeyenezako ubwo nkuko mujyamubivuga tubaye abana 2 ba Ferwafa nibataribyo sinxongere kumvango APR numwaba Ferwafa numubyeyi kdi namwe mbona mwavutse.
Ntubona noneho ko hifashishijwe amateka (uko FIFA yabigenjeje).
Iyo batabikora gutya ntaho byari kuba bitaniye n’ibiherutse kuba hatangwa igikombe kugiceri.
FERWAFA ibyo ikoze birasobanutse niyo waba utazi ibya Football. Erega no munkiko bibaho ko hifashishwa ingero z’uko ahandi byakemuwe bityo bakabishingiraho bafata umwanzuro!
Utanyuzwe n’iki cyemezo ubwo ntiyemerako na FIFA bakora ibyo bize bazi neza.
FERWAFA MURASOBANUTSE NK’ABANYARWANDA TWESE
Ibyo bavuga byose FERWAFA irarembye pe pe!!!
Ikibazo bagikemuye neza pa, turabashimiye ko bafashe umwanzuro unogeye bose.
Icyo kemezo kinyuze mu mucyo ariko hakomeze iperereza kucyateye ibura ry’umuriro.
Icyo kemezo nicyo rwose baciye urubanza rutabera ahasigaye amakipe ategure umukino ubundi barangize umukino utsindira igikombe agitsindire binyuze mu mucyo.