
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwabitangaje bufatanyije n’umuterankunga wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru Azam, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017.
Uyu mukino uzabera i Rubavu, nk’uko byatangajwe na Mwanafunzi Albert ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA.
Yagize ati "Igikombe cyateguwe nyuma y’uko giheruka muri 2013 hari hashize igihe. Icy’uyu mwaka rero ikipe izacyegukana izanahabwa sheki ya miliyoni 5Frw itsinzwe yo nta mafaranga izahabwa kuko buri kipe twayihaye miliyoni 3Frw zo kwitegura."
Ibiciro byahanitswe kubera umutekano w’abafana
Amafaranga make yo kwinjira muri uwo mukino ni 3000Frw, mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 15Frw.
Mwanafunzi yatangaje ko ibi biciro byashyizweho kugira ngo birinde ubwinshi bw’abafana mu rwego rw’umutekano.
Ati "Ibiciro twabishyizeho bitewe n’ubuto bwa stade kuko ishobora kwakira abafana ibihumbi birindwi cyangwa umunani. Ni yo mpamvu rero ariya mafaranga azatuma bamwe bataza ari benshi ku buryo nta muvundo uzaboneka."
Uwo mukino w’igikombe kiruta ibindi uzabanzirizwa n’umukino w’abagore uzahuza Scandinavia y’i Rubavu na As Kigali FC, uzaba saa cyenda n’igice
Ayo makipe y’abagore yo nta gihembo azaba ahatanira ahubwo yahawe amafaranga yo kwitegura uwo mukino.
Super Coupe, ihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’amahoro, iheruka kuba muri 2013. Icyo gihe Rayon Sports yahuye na As Kigali.
FERWAFA yemeza ko ubu izajya iba buri mwaka kandi ikabera ku bibuga biri hirya no hino mu gihugu.
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ikipe ni rayon kbs nacyo ni icyacu,ndavuga super coupe.
ariko nawe nyumvira nkuyu koko reyon ayikuyehe?
ariko mwagiye muvuga ibijyanye nibyavuzwe!
nonese ushatse kuvugako aba rayon aribo bakene ?
super cup izaba ryari izatangira sangapi
Ndabona arugukimira abafana ba rayon sport Arimo amaherezo nibyobitatu tuzayatanga
crazy, nimwe bakene noneho?????