Sunrise yongeye kubabaza Rayon Sports, APR ihita iyirusha amanota arindwi

Mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona, Rayon Sports yatsindiwe i Nyamirambo na Sunrise ibitego 2-0, bituma APR yatsinze Muhanga iyirusha amanota arindwi.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yari yahakiririye ikipe ya Sunrise, mu mukino Rayon yifuzaga kwihimura nyuma yo gutsindwa umukino ubanza i Nyagatare.

Ku munota wa 15 gusa w’umukino, ikipe ya Sunrise yahise ifungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Niyibizi Vedaste, ku mupira yari ahinduriwe na Twagirimana Innocent.

Ku munota wa 20 w’umukino, Rayon Sports yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe Drissa Dagnogo, maze Rugwiro Hervé ayiteye umunyezamu ayikuramo.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza wa Rayon Sports wifuzaga kwishyura yakoze impinduka, Sugira Ernest asimbura Sekamana Maxime, naho Ciiza Hussein asimburwa na Gilbert Mugisha.

Ku munota wa 65, Sunrise yaje gutsinda igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Samson Babuwa wacenze ab’inyuma ba Rayon Sports, atera ishoti umunyezamu Kimenyi Yves awufashe uramucika ashiduka inshundura zinyeganyega.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rutanga Eric (c), Rugwiro Hervé, Kayumba Soter, Iradukunda Eric, Mugheni Fabrice, Ally Niyonzima, Ciiza Hussein Sekamana Maxime, Bizimana Yannick, Drissa Dagnogo.

Sunrise: Nsabimana Jean de Dieu, Nzayisenga Jean d’Amour, Niyonshuti Gad, Mushimiyimana Regis, Kyiza Ibrahim Ayubu, Uwambajima Leon Kawunga, Mugabo Emmy, Babuwa Samson, Wangi Pius, Twagirimana Innocent, Niyibizi Vedaste

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

OOOH!!!!!! RAYON IRABABAJE WEEE.SHA POLE.APR TUPA NDANI.

BYIRINGIRO GENTIL. yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Abareyo pole kbs naho APR yacu irikuryana kbs

Mugisha prince yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Aba rayon nibihangane kandi APR ikomerez’aho gusa rayon ishake aho birigumfira yisubireho ikindigihe izatsinde ntibacike intege

Ndayisaba emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka