Ikipe ya Sunrise nyuma y’aho irangirije shampiona y’umwaka wa 2014/2015 iri ku mwanya wa 4,ikomeje gutungura abantu nyuma y’aho isezereye As Kigali muri 1/4,ikaba yongeye no gusezera ikipe ya Rayon Sports kuri Penaliti 2-0.



Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru taliki ya 23 Kanama 2015,waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa,maze haza kwiyambazwa Penaliti.Munezero Fiston niwe winjije ya mbere ya Sunrise maze Niyonkuru Djuma aza guhusha iya mbere ya Rayon Sports yo gutera hejuru y’izamu.

Ikipe ya Rayon Sports muri penaliti enye yateye,nta n’imwe yabashije kwinjira,aho abakinnyi nka Niyonkuru Djuma,Niyonkuru Vivien,Kwizera Pierrot na Ishimwe Kevin nta n’umwe winjije Penaliti.

Biteganijwe ko umukino wa nyuma w’aya marushanwa uzaba taliki ya 30 Kanama 2015,ukazahuza Police Fc na Sunrise,maze Rayon yari ifite iki gikombe yegukanye mu mwaka wa 2012,izakina na Musanze yasezerewe na Police Fc.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
sanrise ntiyabira gikomera itozwa na Jimmy Murisa kdi muramuzi agikina mumavubi ndetse no muri APR FC courage nigikombe izagitwara