
Sunrise yagombaga gukinira umukino wa mbere ku kibuga cy’i Nyagatare ariko kubera ikibuga kitameze neza Ferwafa yasabye ko yakinira i Kigali.
Nibwo kuri iki cyumweru yakiriye As Kigali kuri sitade ya Kicukiro ihayitsindira igitego 01-00.
Cyabonetse ku munota wa 28 w’igice cya mbere, mbere y’uko AS Kigali ibona Penaliti maze umunyezamu akayivanamo ku munota wa 43 w’igice cya mbere.
Mu gice cya kabiri, AS Kigali yahinduye umukino ishaka kwishyura ariko birangira Sunrise yegukanye amanota atatu y’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’umwaka wa 2016-2017.

Umutoza wa Sunrise, Chibi Ibe Andrew yavuze ko intsinzi ayikesha kuba abakinnyi bamwumviye bagakurikiza amabwiriza yabahaye kandi bagakora cyane. Ikindi cyatumye babona intsinzi ngo ni ukwiragiza Imana.
Agira ati “Twatsinze birashimishije ariko abakinnyi banjye bakoze cyane bakurikiza amabwiriza bahawe ikindi kandi n’Imana yadufashije kuko tuyizera.”

Nshimiyimana Eric, utoza AS Kigali asanga ntako abakinnyi be batagize ngo bashake igitego ariko kikabura akaba yemeje ko Sunrise yabarushije amahirwe.
Agira ati “Twakinnye neza ku buryo bwose ntitwarushijwe ahubwo ni bimwe by’umupira. Sunrise yaturushije amahirwe itsinda kare ariko mu kibuga twakinnye uko twagombaga gukina bibaho ubu tugiye kureba ibiri imbere.”
Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze
Kuwa gatanu tariki ya 14 ukwakira 2016
Rayon 3-0 Police
Kuwa Gatandatu Tariki ya 1 Ukwakira 2016
Pepiniere 1-2 Mukura
Etincelles 3-2 Gicumbi
Bugesera 3- 0 Kiyovu
Ku cyumweru tariki ya 16 ukwakira 2016
Marines 0-0 Espoir
Sunirise 1-0 As Kigali
Kirehe 1-0 Musanze
Apr 1-0 Amagaju
Gahunda y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona n’aho bazakinira
Kuwa gatanu tariki ya 21 ukwakira 2016
As Kigali vs Marines(Stade Regional)
Ku wagatandatu tariki ya 22 ukwakira 2016
Mukura vs Etincelles(Stade Huye)
Police vs Bugesera
Kirehe vs Sunrise(Kirehe)
Espoir vs Rayon(Rusizi)
Ku cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2016
Gicumbi vs APR(Gicumbi)
Amagaju vs Kiyovu(Stade Umumena)
Musanze vs Pepiniere(Musanze)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|