

Mu mukino wahuje amakipe abiri yose yari akeneye intsinzi, aho ikipe ya Sunrise yarushaga Mukura amanota atatu, ikipe ya Mukura yinjiye mu mukino yifuza gutsinda uyu mukino igakuramo iki kinyuranyo cy’amanota, ariko si ko byaje kugenda kuko amakipe yombi ntayabashije kwinjiza igitego, umukino urangira ari 0-0.



Ikipe ya Mukura ni yo yabanje kubona uburyo bwa mbere bwo kubona igitego, ah umunyezamu wa Sunrise yagiye gufata umupira aranyerera uramucika, maze Emmanel Ngama ahita awohereza mu izamu ariko ugarurwa n’umutambiko w’igiti.

Ikipe ya Sunrise nayo yaje gukomeza kugora ikipe ya Mukura binyuze mu bakinnyi barimo Babuwa Samson, Mucyo Pasteur,Rugamba Etienne na Leon Uwambazimana wari uzwi ku izina rya Kawunga agikina muri Rayon Sports.
Umukino ugana ku musozo, ikipe ya Mukura wabonaga nk’aho isatira cyane ishaka igitego, yaje kuzamukana umupira, ugera kuri Ally Niyonzima wacenze myugariro wa Mukura, asigarana n’umunyezamu bonyine ariko ateye umupira umunyezamu araryama umupira awohereza muri Koruneri.
Andi mafoto kuri uyu mukino







Indi mikino y’umunsi wa 13 yabaye
Ku wa Gatanu taliki 13 Mutarama 2016
Marines 0-2 APR Fc
Ku wa Gatandatu taliki 14 Mutarama 2016
AS Kigali 1-2 Kiyovu Sports
Pepiniere Fc 1-2 Bugesera
Espoir 0-0 Police
National Football League
Ohereza igitekerezo
|