Sina Jerome yaraye akinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports ubwo iyi kipe yanganyaga na Sunrise 1-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona waberaga i Rwamagana kuri iki cyumweru tariki 30/11/2014.

Uyu mukinnyi ariko mbere yo gukina, kapiteni wa Rayon Sports kuri uwo munsi Ndayishimiye Jean Luc Bakame, yabanje gusinyira ko ikipe ye izirengera ingaruka zishobora guterwa no kugaragara kwa Sina muri uwo mukino.
Ikipe ya Sunrise ivuga ko ikipe ya Police itari yemerewe kugurisha umukinnyi Sina Jerome kuko yamuhawe ku ntizanyo, ndetse ko isoko ry’igura n’igurisha ryasojwe mbere y’uko ikipe ya Virunga yemerera Sina kwerekeza muri Rayon Sports, aho Ferwafa yagakwiye kuba yarahannye Police FC aho kwemerera Sina ngo ajye muri Rayon Sports igihe cyararenze.

Umutoza w’ikipe ya Sunrise, Nzungu Thierry, yadutangrije ko nyuma y’umukino wabo na Rayon Sports, ko bagomba kurega uko byagenda kose. Ati “Tuzatanga ikirego nta mpamvu n’imwe yatubuza kugitanga kuko Sina (Jerome) ntiyari akwiye gukinira Rayon Sports mbere yo mu kwa mbere”.
Umuvugizi wa Ferwafa Mussa Hakizimana, we yemeza ko ko Sina Jerome ari umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho. Ati “Sina nta kibazo afite cya transfert kuko ibibazo byari amafaranga na Police ariko byarakemutse. Amakipe yombi yarumvikanye kandi na Virunga yarabyemeye”.

“Ubwo yazaga muri Police yaraguzwe umwaka ariko agiye muri Rayon Sports nk’intizanyo kuko ni nkaho Rayon Sports yaguze contrat ya Sina muri Police. Ikipe ya Virunga yari yabanje kubyanga kuko bamutije itabizi, ariko nyuma yo kwicara bakumvikana Virunga yanditse ibaruwa mu byumweru bibiri bishize yemerera kumutanga muri Rayon Sports” Mussa atangariza Kigali Today.
Rayon Sports yaregeye FERWAFA nyuma yo kubwira Police FC ngo iyisubize miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda yatanze kuri Sina ariko Police FC ikavuga ko ititeguye gutanga aya mafaranga gusa biza kurangira hafashwe umwanzuro w’uko Sina Jerome yerekeza i Nyanza mu ikipe yanamenyekaniyemo mu Rwanda.



Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndumufana Wa Rayon Sport, Ariko Se Sunrise Irarega Iki? Twamaganye Abantu Batutesha Umutwe. Gusa Buhorobuhoro Nibwo Rugendo.