Amakuru Kigali Today yahamirijwe n’umuyobozi mu ikipe ya Etincelles FC ni uko iyi kipe yamaze kumvikana n’uyu rutahizamu uheruka gusesa amasezerano na Police FC ko yongera kubakinira mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Sumaila Moro wari uri mu biruhuko iwabo muri Ghana biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu agashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri impande zombi zemeranyijweho.
Etincelles FC ikomeje kwiyubaka yitegura shampiyona 2024-2025, iheruka gukina umukino wa gicuti tariki 1 Kanama 2024 aho yatsinze ikipe ya Rehema yo muri DRC ibitego 2-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|