Nyuma yo gutsindwa na Uganda kuri St Mary’s Kitende Stadium mu mukino ubanza, ikipe y’igihugu y’u Rwanda iraza gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali, n’ubwo kuri uyu wa Mbere iyo kipe iza kuba ikora imyitozo yoroheje i Bugesera aho ikorera umwiherero.

Iyo kipe y’igihugu nyuma yo kwisanga isabwa ibitego bigera kuri 4 kugira ngo ibe yasezerera Uganda yabatsinze 3-0 mu mukino ubanza, iyo kipe yongeye gushyira imbaraga mu busatirizi ngo irebe ko yazabona ibyo bitego.

Mu bakinnyi bamaze kongerwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, harimo rutahizamu Sugira Ernest uheruka gusinyira APR Fc avuye muri AS Vita Club, uyu akaba yari yarigaragaje mu marushanwa ya CHAN yabereye mu Rwanda umwaka ushize, aho yatsinze ibitego 3 mu irushanwa ryose.

Uretse Sugira, umutoza Antoine Hey yaniyambaje rutahizamu Rayon Sports iheruka kugura imuvanye muri Pepiniere, uwo ni Mugisha Gilbert n’ubundi wari wahamagawe n’uwo mutoza mbere,ariko ntabashe gusigara ku rutonde rwa nyuma.

Abo bakinnyi kandi bazaba banaziba icyuho cya Mubumbyi Barnabe utazakina umukino wo kwishyura nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo, ikazatuma adakina umukino wo kwishyura we na Rucogoza Aimable Mambo na we ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Umukino wo kwishyura uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali, aho ikipe izatsinda,izahita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN" kizabera muri Kenya umwaka utaha
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona ari ugutarataza ay’inuma!
rwose niba Mashami ajya asoma ibinyamakuru yumvwe neza ibyo abasomyi bandika niba ashaka umukino mwiza avanemo yannik amusimbuze muhajiri ikindi bongeremo sadam mubwugarizi naho ubndi uganda izongera ibasebereze imbere yafana banyu