Sugira Ernest yahagaritswe amezi abiri, anoherezwa mu ishuri ry’umupira

Rutahizamu wa APR Fc Sugira Ernest yamaze guhagarikwa amezi abiri n’ikipe ye aho ashinjwa amakosa atandatu

Nyuma y’uko byari bitangajwe ko rutahizamu wa APR FC Sugira Ernest ahagaritswe igihe kitazwi, ubuyobozi bwa APR FC bumaze gutangaza ko buhagaritse Sugira Ernest amezi abiri atayikinira.

Aranashinjwa kuba yaraganiriye n'abatoza ba AS Kigali ubwo Mutsinzi Ange yari yavunitse
Aranashinjwa kuba yaraganiriye n’abatoza ba AS Kigali ubwo Mutsinzi Ange yari yavunitse

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe uyu mukinnyi, arashinjwa imyitwarire itari myiza mu kibuga, ndetse n’amagambo aheruka kubwira itangazamakuru

Ubuyobozi bwa APR FC bushingiye kuri ibyo byose, n’ibindi butiriwe burondora muri iyo barwa busanga Sugira yaragiye anyuranya kenshi n’ingingo zinyuranye ziri mu masezerano ufitanye na APR FC, bityo bukaba bwemeje ko Bwana Sugira Ernest ahagarikwa gukina ndetse no gukorera imyitozo muri APR FC mu gihe kingana n’amezi abiri uhereye igihe aboneye iyo baruwa.

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje kandi ko umushahara we ugomba kugabanukaho 30% muri ayo mezi.

Yanmenyeshejwe ko muri iki gihe cyose yahagaritswe muri APR FC, agomba kujya ukorera imyitozo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Iyi ni ibaruwa yandikiwe Sugira Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

icyogihano bahaye suhiga ndumva abateguye icyogihano badakunda igihugu

alias yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

MURAKOZJYEWENDIKUBONAMWA

ADALBERTIBUSOROIRUBAVU yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Ibihano biragwira, ariko simperuka yarasabye imbabazi. Burya koko ngo ikibi ni akanwa. Bonjour gusyigingira. Kwaheri gukinira ikipe y’igihugu. Erega, mujye mureba n’aho baba barazamukiye, n’uburere muri rusange. Gestion y’abakinnyi ntiba yoroshye. Niyitwara neza, numusabira ko mwazagabanya igihano. MURAKOZE

GGG yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

mbanje kubasuhuza muraho
nkurikije ibihano sogira ahawe ntibihagije kubwamakosa aregwa.gusa kubwo ikipe yigihugu bamureka agakora imyitozo muri APR nkuru

nk j cyuma yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Uku kwezi yakiriyeho iyi baruwa ntikubaho sinzi mwe uko mubibona!

alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Guhagarika Sugira amezi 2 yose ni uburyo bwo kumusubiza hasi.Ibi bikazamugiraho ingaruka zizatuma adahamagarwa mu ikipe y’igihugu.Ikipe akinira ikaba iramwumvushije ariko itaretse n’ikipe y’igihugu yakiniraga!Yari akwiye ibihano ariko bitarimo munyumvishirize!
Muce inkoni izamba!

Alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka