Sugira Ernest ugerereye ibihano akomeje imyitozo mu bana (AMAFOTO)

Rutahizamu wa APR FC Sugira Ernest akomeje gukorera imyitozo mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC, mu gushyira mu bikorwa ibihano yahawe n’ikipe ye

Tariki 24/10/2019 ni bwo rutahizamu wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Sugira Ernest yafatiwe ibihano n’ikipe ye ya APR FC, aho yashinjwaga imyitwarire mibi mu ikipe ye, ndetse n’amagambo yatangaje mu itangazamakuru nyuma yo guhesha u Rwanda itike yo kwerekeza muri CHAN 2020.

Mu bihano yafatiwe n’ikipe ye harimo guhagarikwa gukina mu ikipe ya APR Fc, ndetse no gukorera imyitozo hamwe n’ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Sugira Ernest agihabwa icyo gihano cyo gukorana imyitozo n’abana, hari benshi batekereje ko ashobora kutazubahiriza ibyo bihano, ndetse ko ashobora kutishimira kwitozanya n’abana kandi ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda.

Ubwo twasuraga imyitozo y’ikipe y’abakiri bato ya APR FC kuri uyu wa Gatatu, twasanze Sugira Ernest umaze ahakorera imyitozo yishimye kandi akorana n’abana imyitozo yishimye, ndetse anubahiriza amabwiriza y’abatoza.

Sugira Ernest ugiye kuzuza ukwezi kwa mbere kw’igihano cye, hatagize igihinduka biteganyijwe ko ibihano yahawe byazarangira tariki 24/12/2019, akaba yasubira mu ikipe nkuru ya APR FC.

Sugira Ernest mu myitozo

Sugira Ernest mu myitozo hamwe n'abana bo mu ishuri ry'umupira rya APR FC
Sugira Ernest mu myitozo hamwe n’abana bo mu ishuri ry’umupira rya APR FC
Anyuzamo akanagira ubutumwa aha abana
Anyuzamo akanagira ubutumwa aha abana
Bamwe mu bana bo mu Isonga FA nabo banyuzamo bagakorana imyitozo na APR FA
Bamwe mu bana bo mu Isonga FA nabo banyuzamo bagakorana imyitozo na APR FA
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yabaye mu mvura nyinshi
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yabaye mu mvura nyinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Rwose tubimenye football yacu ishingiye kugitugu cya bamwe mubayobozi bumva ko yayoborwa na generals gusa batanazi umupira bizanagorana kuba watera imbere rero APR EGALE AMAVUBI

Soso Mado yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Icyemezo umutoza yafashe nicyo twubaha naho amatiku yohanze y’ikibuga Wapi nabakinnyi bagenzi be ntibarekarama

City yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Yogo niba ecquipe ebyiri zikorana kandi ari mugihugu kimwe zigomba kumvikana icyo ecqwipe ikoreye umukinyi nomuyindi bagomba kukimukorera murakoze nuko nabyumvaga

Niyoyavuze sacrecoeur yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ahubwo sugira nimpuwe yagiriwe bamuhaye ibihano byoroshye
ntago yari kubyanga

gasasira yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ikibazo cy’amatsiko: Harya iyo uri mu bihano wahawe na equipe yawe, amavubi ntiyemerewe kuguhamagara ngo uyakinire? Ababizi bansubize.

Kamanzi Jean yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Erega gukinira APR bivuze gukinira amavubi. Nina APR iguhagaritse ubwo no mu ikipe y’igihugu uba uhagaritswe.

Iyo ni yo football yo mu Rwanda nyine.

Nzabonimpa Eliab yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Gukinira APR ntibivuze gukinira amavubi.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

oya nicyo bivuze kumunkinyi witwara neza

ishimwe jean paul yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Wapi,burya iyo ufitanye ibibazo na club yawe, umutoza niwe uhita kutaguhamagara, mu rwego rwo kurengera inyungu za equipe national, wibuke ko igihe bakame yari afitanye ibibazo na rayon sport ntabwo ntiyahamagarwaga muri equipe national, rero ntaho bihuriye nibyo uvuga. Ayo ni amatiku rwose, please!

Didos yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ariko ko mubeshyera Football yacu iburayi bateye imbere bo bahamagara umukinnyi udakina competition iyo ariyo yose. Ndatekereza bahamagara abakinnyi bagendeye kuri Performance.

Joe yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ariko ntimukagire amatiku, ubu se aka kanya mwiyibagije igihe Rayon yahagaritse Bakame uko Mashami yatangaje?? Mwagiye mukurikira basi

Nishimwe Claude yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ibyo nukuri ntacyubeshye ho kbx umupira wo murwanda uzatera imbere bogoranye pe

Deny yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ngewe ukombibona numvako iyo ukinira ecquipe ebyiri zu rwanda iyo baguhagaritse murimwe nindi ubwo uba wayihagarizwemo murakoze nuko nabyumvaga

Niyoyavuze sacrecoeur yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka