Sudani y’Amajyepfo yakiriwe muri CECAFA

Sudani y’Amajyepfo yemerewe kuba umunyamuryango wa CECAFA, ikaba nayo igiye gutangira kwitwabira amarushwanwa atandukanye aba buri mwaka nk’igikombe cy’abatarengeje imyaka 17, igikombe cya CECAFA cy’abakuru ndetse na CECAFA Kagame Cup.

Nyuma yo kubisaba, Sudani y’amajyepfo nk’igihugu gituranye n’ibihugu bigize CECAFA, cyaremerwe maze kiba igihugu cya 12 mu bigize iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati.

Sudani y’Amajyepfo ni igihugu gishya ku isi cyabayeho nyuma y’imvururu zabaye muri Sudani maze iza gucikamo ibihugu bibiri ari byo Sudani isanzwe ari umunyamuryango wa CECAFA na Sudani y’Amajyepfo nayo yamaze kwakirwa.

Ubwo bakiraga iki gihugu muri iri shyirahamwe, umunyambanga mukuru wa CECAFA, Nicolas Musonye, yavuze ko yishimiye kwakira icyi gihugu kuko bizongera ingufu mu marushanwa ya CECAFA.

Musonye yagize ati “Tunejejewe no kwakira ku mugaragaro Sudani y’Amajyepfo mu muryango wa CECAFA, kandi kuva ubu yemerewe kwitabira amarushanwa yose ategurwa na CECAFA.
Nka CECAFA, twishimiye kunguka ikindi gihugu. Ibi bizagirira akamaro iri shyirahamwe kuko bizatuma mu marushanwa dutegura hiyongeramo imbaraga, bikazanatuma umupira w’aka karere utera imbere”.

Sudani y’Amajyepfo yakiriwe muri CECAFA nyuma y’amatora yo gushiyraho ubuyobozi bushya bw’ishyirahamwe rishya ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu (South Soudan Football Assiciation-SSFA).

Ayo matora yabereye i Juba mu murwa mukuru w’icyo gihugu kuri uyu wa mbere tariki 07/05/2012 yashyizeho Chabur Gor Alei nk’umuyobozi wa SSFA.

Nyuma yo gutorwa, abayobozi bashya ba SSFA bohererejwe ubutuma bw’ishimwe n’umuyobozi wa CAF, Issa Hayatou ,ndetse anabizeza ubufatanye n’imikoranire myiza.

Sudani y’Amajyefo ije mu muryango wa CECAFA isanga Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani, Ethiopia, Eritrea, Zanzibar, Somalia, Rwanda, Burundi na Djibouti.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka