Suarez yahanishijwe kutazakina imikino 10 kubera kuruma Ivanovic
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryafashe icyemezo cyo guhanisha Rutahizamu wa Liverpool Luis Suarez, kutazakina imikino 10, nyuma yo kuruma myugariro wa Chelsea Branislav Ivanovic ubwo ayo makipe yombi yakinaga mu mukino wa shampiyona wabaye tariki ya 21/4/2013, umukino ukarangira amakipe anganyije ibitego 2-2.
Igihano Suarez ukomoka muri Uruguay yahawe kuzageza muri Nyakanga uyu mwaka akaba aribwo ashobora kuzongera gukina.
Suarez ufite ibitego 23 muri shampiyona, yari yemeye ikosa ryo kurumana yakoze ariko akaba yari yavuze ko azajurira igihe cyose FA yamuha igihano kirenze imikino itatu ihanishwa umukinnyi wahawe ikarita y’umutuku.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FA ryasohotse no mu kinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru rigira riti, “Akanama kigenga ka FA kagizwe n’abantu batatu, bijyanye n’uburemere bw’ikosa umukinnyi yakoze, kafashe icyemezo cy’uko agomba guhanishwa kudakina imikino 10 mu ikipe ya mbere, kandi icyo cyemezo kigatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iryo tangazo”.
Ako kanama ariko kemera ko umukinnyi ashobora kujurira bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki 26/4/2013 saa sita z’amanywa.
Ikipe ya Liverpool ariko nayo ngo yatunguwe n’icyo gihano ivuga ko kiremereye, gusa nk’uko umuyobozi wayo Ian Ayre abitangaza ngo nta byinshi bavuga kuri icyo cyemezo batarahabwa inyandiko irambuye ivuga iby’icyo gihano yise ko kiremereye n’impamvu yacyo.

Iki gihano Suarez agihawe nyuma y’igihe gitoya avuye mu kindi gihano cy’imikino umunani yahawe nyuma yo gutuka myugariro wa Manchester United Patrice Evra ku bijyanye n’uruhu.
Kuva mu mwaka wa 2011, Luiz Suarez amaze guca agahigo ko guhanwa cyane, kuko amaze guhanishwa imikino yose hamwe 26 hatabariwemo ibihano bikomoka ku makarita y’umuhondo ndetse n’umutuku ahabwa abakinnyi mu kibuga.

Uretse no mu Bwongereza, Suarez yagiye kenshi arangwa n’amakosa ndetse n’ibihano biremereye ubwo yakinaga mu Buholandi mu ikipe ya Ajax Amsterdam. Urugero rwibukwa ni igihe yahanishijwe imikino umunani ubwo muri 2010 yakubitaha Otman Bakkal wakiniraga PSV Eindhoven.
Kugeza ubu ikipe ye ya Liverpool nayo yafashe icyemezo cyo kumuhanisha kumukata umushahara we ungana n’amezi abiri akaba ari ama ‘pounds’ asaga gato ibihumbi 200.

Nubwo ariko amakuru hirya no hino ku isi avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 26 yaba azagurishwa mu mpera z’iyi shampiyona ndetse akaba yifuzwa cyane n’ikipe ya Bayern Munich , umuyobozi wa Liverpool Ian Ayre avuga ko bifuza kumugumana ahubwo bakazihatira kumwigisha ibijyanye n’imyitwarire.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|