Amakuru dukesha Supersport.com avuga ko Keshi w’imyaka 51, yatangaje ayo makuru tariki 11/02/2013 binyuze kuri imwe mu maradaiyo akomeye muri Afurika y’Epfo yitwa Metro FC ubwo yari yatumiwe n’Umunyamakuru wayo nk’umushyitsi w’imena kugirango baganire ku ntsinzi bagize mu gikombe cya Afurika.
Umunyamakuru wari wamutumiye witwa Robert Marawa, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati, “Mu kiganiro kirekire twagiranye, Stephen Keshi, yamaze kudutangariza ko yamaze gutanga ibaruwa isezera ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu ya Nigeria”.

Impamvu nyamukuru yatumye Keshi asezera ku mirimo ye nk’uko na we ngo yabyitangarije kuri iyo radiyo, ngo ni uko n’ubusanzwe yasaga n’uwamaze gukurwaho icyizere, kuko ngo mbere y’uko Nigeria ikina na Cote d’Ivoire muri ¼ cy’irangiza, yari afite amakuru y’uko agombwa kwirukanwa.
Abajijwe iby’uko yagombaga kwirukanwa, Keshi yari yatangaje ko we ari ntacyo bimubwiye, kuko ngo we icyo yarebaga ari akazi yakoraga atitaye ku buryo abandi bamubona.
Mbere yo gukina na Cote d’Ivoire Keshi yari yagize ati, “Ibyo abantu batekereza kuri Stephen Keshi njye ntacyo bimbwiye. Icy’ingenzi ni akazi njyewe ubwanjye ndimo gukora n’ibyo mbwira abakinnyi banjye. Ubwo nituva ahano dusubiye iwacu, abatishimira ibyo nkora, bazakore icyo bashaka.
Ntabwo wategeka umuntu kugukunda, nta n’ubwo wategeka umuntu kukwemera, byose biterwa n’umuntu ubwe”.

Nubwo Keshi yamaze gushyukiriza ibaruwa isezera ku mirimo ye Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria, ku ruhande rwaryo ntacyo baratangaza kugeza ubu.
Keshi asezeye muri iyo kipe amaze kuyikoreramo amateka, kuko yahesheje Nigeria igikombe cya Afurika cya gatatu nyuma y’imyaka 19 batagitwara, ariko kandi we ku giti cye, akaba yaragitwaye nk’umutoza nyuma yo kucyegukana nk’umukinnyi mu 1994, ubwo yari na Kapiteni wayo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|