Stephen Constantine yongeye kugirwa umutoza w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umwongereza Stephen Constantine nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo (Amavubi) ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro azatanga.

Uyu mutoza w’imyaka 63, wagarutse mu Amavubi yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, nyuma yo gutoranywa mu rutonde rw’abatoza barenga 600 bari basabye akazi ko gutoza Amavubi y’u Rwanda, nyuma yo gutandukana n’umutoza Adel Amrouche.

‎FERWAFA yatangaje ko gushyiraho uyu mutoza bishimangira ubushake bw’igihugu bwo guteza imbere umupira w’amaguru, bati "Ishyirwaho ry’umutoza rirashimangira ubushake bw’Igihugu cyacu bwo kubaka imikorere n’imiyoborere mishya y’umupira w’amaguru no kugera ku ntsinzi ku rwego mpuzamahanga haba ku mugabane wa Afurika no ku Isi."

‎Biteganyijwe ko umutoza w’ikipe y’igihugu Stephen Constantine azatangira inshingano ze nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, akazakorana n’abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike y’ikipe y’igihugu mu myiteguro y’imikino ya FIFA Series iteganyijwe kubera i Kigali mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe.

Uyu mutoza ugarutse mu Mavubi nyuma yo kuyatoza hagati ya 2014 na 2015, niwe mutoza wageje u Rwanda ku mwanya mwiza ku rutonde rwa FIFA mu mateka, ubwo muri Werurwe 2015 rwabaga urwa 18 muri Afurika ndetse na 64 ku Isi.

‎Stephen Constantine yatangiye gutoza mu 1999 atoza ikipe y’igihugu ya Nepal yakomereje mu yandi ma kipe y’ibihugu botandukanye nka Ubuhinde, Malawi, Sudan n’andi atandukanye mbere yo kuza gutoza Amavubi 2014-2015, ahava asubira mu buhinde, Pafos, East Bengal na Pakistan yaherukagamo muri 2025 mbere yo gutangazwa n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Itangazo rya FERWAFA

‎ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

KWEMEZA NO GUSHYIRAHO

UMUTOZA MUKURU WIKIPE Y’IGIHUGU Y’ABAGABO

Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Stephen Constantine yashyizweho nk’Umutoza Mukuru w’lkipe y’lgihugu y’Abagabo (Amavubi) ndetse n’Ikipe y’lgihugu y’Abatarengeje imyaka 23, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.

Ishyirwaho ry’umutoza rirashimangira ubushake bw’igihugu cyacu bwo kubaka imikorere n’imiyoborere mishya y’umupira w’amaguru no kugera ku ntsinzi ku rwego mpuzamahanga haba ku mugabane wa Afurika no ku Isi.

Umutoza Constantine azatangira inshingano ze mu Ikipe y’lgihugu Amavubi ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, akazakorana n’abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike y’ikipe y’igihugu mu myiteguro y’amarushanwa ya FIFA Series ateganijwe kubera I Kigali mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe.

Amakuru arambuye, gahunda za tekiniki ndetse n’icyerekezo cy’iterambere azatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba mu cyumweru gitaha.

Stephen constantine ubwo yaganiraga na Haruna Niyonzima
Stephen constantine ubwo yaganiraga na Haruna Niyonzima

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka