Songa na Mushimiyimana bagiye kujya mu igeragezwa mu Bubiligi

Isaie Songa na Mouhamed Mushimiyimana bakina mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC bazerekeza mu Bubiligi gukora igeragezwa mu ikipe ya Royal Antwerp ku wa gatandatu tariki 18/08/2012.

Isaie Songa ukina nka rutahizamu na Mouhamed Mushimiyimana ukina hagati bazamara ukwezi mu Bubiligi bakorera imyitozo yo kwiyerekana mu ikipe ya Royal Antwerp kugira ngo nibitwara neza iyo kipe yo mu cyiciro cya kabiri izabagure; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi WA SEC Academy Munyamutsa Augustin.

Munyandamutsa uzanaherekeza abo basore be avuga ko afite icyizere cy’uko bazitwara neza, cyane cyane Songa. Ati “Nkurikije uko abasore banjye bakina, nsanga bashobora kuzitwara neza, bakaba bagurwa n’ikipe ya Royal Antwerp”.

Songa Isaie.
Songa Isaie.

Songa ngo ni umukinnyi bashaka kugerageza cyane kuko hari ububasha bamubonyemo, ku buryo agezeyo agakomeza gukina neza nk’uko asanzwe akina, nta kabuza bamufata. Mushimiyimana we, nubwo na we bifuje ko yakora igeregezwa ariko hari igihe batamugura kuko ataruzuza imyaka 18.

Hagize umwe muri abo bakinnyi ugurwa na Royal Antwerp yaba abaye umukinnyi wa kabiri uvuye mu ikipe ya SEC nyuma ya Salomon Nirisarike wagiye muri iyo kipe mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo yari amaze gutsinda igeragezwa.

Royal Antwerp na SEC ihagarariwe na Augustin Munyandamutsa, bafitanye amasezerano yo guhana abakinnyi mu myaka itanu. Nyuma ya Nirisarike, Munyamdamutsa yohereje Julius Bakabulindi na Michel Rusheshangoga bakina mu ikipe y’u Rwanda y’abayatengeje imyaka 20 ariko kugeza ubu ibyavuye mu igeragezwa ryabo ntibiramenyekana.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka