
Iyo mikino yari yitabiriwe n’urubyiruko 80 rw’abahungu n’abakobwa bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo na Sudani y’epfo, yasojwe tariki 09 Ukuboza 2016.
Ayo marushanwa yaberaga ku kibuga cy’Ishyirahamwe ryitwa Esperence, gitorezwaho gukina umupira w’amaguru kiri ku Kimisagara.
Football3 nayo ni umukino w’umupira w’amagu. Uwureba bwa mbere wabona ari nk’umupira w’amaguru usanzwe ariko si kimwe; nkuko byasobanuwe n’uwungirije Umuyobozi wa Esperence, Me Ndayambaje Gilbert.
Agira ati “Uyu mukino wiswe Football3 ntabwo wubahiriza amategeko asanzweho y’umupira w’amaguru.
Icyo tugamije ni ukwiga gukemura amakimbirane, kwimakaza uburinganire kuko abahungu bakina bavanzwe n’abakobwa, tukigiramo no kurwanya SIDA.”

Muri uwo mukino abahungu bakina n’abakobwa mu rwego rwo gusaba no gutinyura abakobwa guhatana n’abahungu.
Me Ndayambaje ati “Ni iserukiramuco kuko buri tsinda ry’abakinnyi rizana ubunararibonye bw’iwabo bw’uburyo bakina umupira w’amaguru.
Tugakosorana, tukigishanya kugira ngo tugere ku mukino mwiza urimo ubworohorane.”
Akomeza avuga ko iyo mikino yahuje urwo rubyiruko atari amarushanwa. Ahubwo ngo bagamije gutegura abakinnyi b’ejo hazaza bazi koroherana, bazira ivangura rishingiye ku gitsina.
Kubwimana Akim wigira umupira w’amaguru ku Kimisagara avuga ko Football3 izafasha gutegura amakinnyi b’ejo hazaza bizatuma nta mugore uzaba yitinya ngo ni uko akinana n’abagabo.
Mugenzi we witwa Murorunkwere Anita w’imyaka 16 y’amavuko ahamya ko abakobwa basanzwe batinya aho abahungu bakina umupira w’amaguru kuko ngo bawubatera ariko ngo ubu ntabwo bawutinya.

Abitabira imikino ya Football3 bavuga ko bitewe no gukina kw’abahungu n’abakobwa bavanze kandi baturuka mu bihugu bitandukanye bifasha byinshi mu mibanire myiza y’abantu. Bahamya ko baguka mu mitekerereze.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|