Sina Gérome yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC

Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport Sina Gerome, wari umaze iminsi akina muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yagarutse mu Rwanda akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Police FC.

Umuvugizi wa Police FC, CIP Jean Dieu Mayira, avuga ko Sina wavuye muri Rayon Sport mu ntangiro za 2013 akagenda atorotse agasubira mu gihugu cye cy’amavuko cya Congo, yamaze kubasinyira amasezerano akaba agomba kuzabakinira ari nta nkomyi kuko bamuguze bakurikije amategeko.

Sina yari yavuye muri Rayon Sport atorotse kandi ngo yari akiyifitiye amasezerano.
Sina yari yavuye muri Rayon Sport atorotse kandi ngo yari akiyifitiye amasezerano.

Sina Gerome, nyuma yo gutoroka kwe, yakurikiranywe na Rayon Sport ishaka kumubuza gukinira indi kipe iyo ariyo yose, kuko yari agifitanye nayo amasezerano, ndetse muri Kanama 2013 yashatse kujya muri AS Muhanga, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimwima uburenganzira.

Umuvugizi wa Police FC avuga ko baguze Sina bamuvanye muri FC Lupopo yo muri Congo, nyuma yo kureba ibyangombwa byose yasabwaga ko byuzuye ndetse na FERWAFA irabyemera, gusa ngo niharamuka havutse ikibazo hagati ya Police na Sina Gerome cyangwa na Rayon Sport yahoze akinamo bizeye ko kizakemuka.

Sina Gerome yanakiniye Amavubi igihe gitoya.
Sina Gerome yanakiniye Amavubi igihe gitoya.

Sina Gerome ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga muri shampiyona y’u Rwanda ndetse binatuma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, ariko imyitwarire ye mibi yakunze kumuranga cyane cyane irimo gutoroka amakipe yakiniraga, byatumye adakomeza guhamagarwa mu Mavubi kuko yakinaga mu makipe ye rimwe na rimwe.

Uretse Sina Gerome, Police FC kandi ivuga ko yamaze kugura abandi bakinnyi batatu barimo Umunyezamu Ntalibi Steven wahoze mu Isonga FC, Moussa Habimana wakinaga muri Etincelles na Julius Mucyaba bavanye muri Express yo muri Uganda.

Sina, uwa gatatu uturutse ibumoso, yari amaze iminsi akina muri FC Lupopo muri Congo.
Sina, uwa gatatu uturutse ibumoso, yari amaze iminsi akina muri FC Lupopo muri Congo.

Abo bakinnyi Police FC irimo kugura ngo ni abazayifasha gukomeza gushaka igikombe cya shampiyona itaratwara na rimwe mu mateka yayo. Police FC yabaye iya kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize, ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 27, ikarushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota atandatu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka