Sina Gerard FC yegukanye igikombe cy’icyiciro cya gatatu (Amafoto)

Ikipe ya Sina Gerard FC yegukanye igikombe cya Shampiyona mu cyiciro cya gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Motar FC ibitego 4-1 mu mukino wa gatanu w’imikino ya kamarampaka (Playoffs).

Sina Gerard FC yegukanye igikombe cy'icyiciro cya gatatu
Sina Gerard FC yegukanye igikombe cy’icyiciro cya gatatu

Ni umukino wabaye kuwa gatandatu, tariki 15 Kamena 2024, ubera ku kibuga cya Sina Gerard giherereye mu karere ka Rulindo ahazwi nko kwa Nyirangarama.

Umukino mbere y’uko itangira, amakipe yombi yarimo ahatanira Igikombe bitewe nuko iyari gutsinda uyu mukino yari kwegukana Igikombe nyuma y’uko ikipe ya Sina Gerard yari ifite amanota 5 naho ikipe ya Motar FC ikagira amanota 4.

Sina Gerard FC yasabwaga gutsinda kugirango ibashe kugira amanota ayifasha kwegukana Igikombe, naho Motar FC ikaba yarasabwaga kunganya uyu mukino maze ikazategereza umukino wa nyuma kuko yari isigaje undi yagombaga hukina na Umuri FC.

Mu gutangira uyu mukino, ikipe ya Motar FC yatangiye igorwa n’ikibuga cyane, kuko Sina Gerard FC yayirushije guhererekanya umupira neza, binyuze ku bakinnyi barimo nka Ishimwe Jacques ndetse na Pacifiques bakinaga hagati.

Ibi byatumye igice cya mbere kirangira Sina Gerard iyoboye n’ibitego 2-0 bwa Motar FC, ibitego byatsinzwe na Isanawe Christian kuri Penaliti ndetse na Mugwaneza Jacques.

Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Motar FC yagarutse yahinduye imikinire binyuze ku mpinduka zakozwe n’umutoza wayo Uwimana Abdoul uzwi nka ’Gakara’ maze babasha nabo guhererekanya neza aho ku munota wa 75’ uwitwa Hadji yateye umupira muremure ashaka mugenzi we Kehinde Noah Okutekunri maze nawe yisanga asigaranye n’umuzamu, maze atera ishoti rikomeye aba aboneye igitego cya mbere cyo kwishyura Motar FC.

Nyuma y’umunota umwe uwitwa Umugwaneza Jacques rutahizamu wa Sina Gerard wari wazonze cyane Motar FC yongeye gusiga ba myugariro ba Motar yisanga ari imbere y’izamu wenyine maze astinda igitego cya kabiri cye,kikiba icya gatatu cya Sina Gerard FC.

Umuyobozi w'ungirije wa FERWAFA, Habyarimana Marcel
Umuyobozi w’ungirije wa FERWAFA, Habyarimana Marcel

Motar FC yahise itakaza imbaraga mu kibuga kubera amakosa yakorwaga n’umuzamu bituma n’ubundi Christian wa Sina Gerard ayibonera igitego cya Kane. Ndetse kiba icya kabiri yari atsinze muri uyu mukino.

Ibi byahise bituma Sina Gerard igira amanota 8 naho Motar FC isigarana amanota 4 gusa ikaba yari ifite undi umukino yagombaga gukina na Umuri FC. Ibi byahise bituma ikipe ya Sina Gerard yegukana igikombe n’amanota 8.

Icyakora aya makipe yombi yaba Sina Gerard ndetse na Motar FC yazamutse mu cyiciro cya kabiri gusa nanone ntiharamenyekana niba koko na Umuri yabaye iya gatatu muri iyi mikino ya kamarampaka izazamuka mu cyiciro cya kabiri.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka