#SimbaDay2024: Hari byinshi byatuma tunyurwa - Umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Simba SC
Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Nović avuga ko nubwo batsinzwe na Simba SC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa Simba (Simba Day) byabaye ku wa 3 Kanama 2024 ariko hari ibyo kwishimira ku ikipe ye.
Ibi uyu mutoza yabivugiye mu kiganiro yahaye televiziyo ya Azam aho yavuze ko mu byo ikipe ye yabuze harimo kudashyira igitutu ku wo bahanganye ndetse no kuba beza bafite umupira.
Ati "Uyu munsi nshobora kunyurwa n’ibintu byinshi, byumwihariko Simba SC yatsinze ibitego bitavuye ku guhererekanya, byose byari amashoti ya kure. Icyo nabuze ku bakinnyi banjye ni uguhererekanya umupira cyane, gutuza bafite umupira no gushyira igitutu ku wo duhanganye ariko birumvikana abafana bari hano n’ikipe nziza yari imbere yacu."
Darko Nović yakomeje avuga ko uyu mukino ubasigiye ubunanaribonye buzabafasha mu gihe kiri imbere kuko bafite abakinnyi bakiri bato.
Ati "Hari abakinnyi benshi bato mu ikipe yanjye, ni ubunanaribonye bwiza kuri twebwe uyu munsi buzadufasha mu gihe kiri imbere."
APR FC iri kwitegura imikino y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakina na Azam FC yo muri Tanzania hagati ya tariki 18 na 25 Kanama 2024 mu gihe mbere yayo tariki ya 10 Kanama 2024, iyi kipe izakina umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) 2024 na Police FC uzaba ufungura umwaka w’imikino 2024-2025.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR NTARIRARENGA. TWIHISHAGA AZAM FC NGO IBONEKO TUDASHOBOYE