Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Simba ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko itakitabiriye irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA Kagame Cup), aho iyi kipe izaba iri gutegura umwaka mushya w’imikino

Meddie Kagere ufite abafana benshi mu Rwanda ntazitabira CECAFA
Ikipe ya Simba yegukanye Shampiyona y’uyu mwaka muri Tanzania, ni imwe mu makipe yahabwaga amahirwe y kwegukana iyi CECAFA, ikanagira by’umwihariko abafana benshi mu Rwanda kubera abanyarwanda bayikinamo nka Haruna Niyonzima ndetse na Meddie Kagere.

Ikipe ya Simba yegukanye igikombe cya Shampiyona 2018/2019
National Football League
Ohereza igitekerezo
|