Simba ntiraha impozamarira umuryango wa Mafisango
Abakunzi ba ruhago muri Tanzania n’ikipe Simba yakiniraga bakusanyije amafaranga yo gufasha umuryango wa Mafisango ariko Simba ntiratangaza umubare w’amafranga yakuye muri iki gikorwa cy’urukundo n’umunsi wo kuyageza ku muryango wa nyakwigendera.
Aya mafranga yatangiwe mu gace ka Chang’ombe mu mujyi wa Dar es Salaam. Ubwo Mafisango yashyingurwaga ubuyobozi bwa Simba bwasezeranije umuryango wa Mafisango inkunga mu gihe gito.
Orly Elemba wabanaga na Mafisango yatangarije ikinyamakuru Mwanaspoti ko buri munsi umuryango wa Mafisango umubaza impozamarira.
Elemba avuga ko iyo ahamagaye umunyamabanga wa Simba adafata telefone. Ati « bariya bana batatu baduteze amaboko batwizeyemo ubufasha ariko ndabona muri Simba baracecetse.»
Nta muyobozi wa Simba wakira telefone y’umunyamakuru wa Mwanaspoti,dore ko hari amakuru avuga ko amafaranga y’inkunga yatanzwe n’abafana bayakoresheje muri gahunda zabo.
Ikipe ya APR FC nayo irateganya irushanwa ryo kwibuka Mafisango nyuma y’igikombe cy’Amahoro. Amafranga azavamo akazafasha umuryango w’abana batatu basigaye.
Mafisango Patrick yitabye Imana tariki 17/5/2012 mu mujyi wa Dar Es Salaam azize impanuka y’imodoka maze ashyingurwa mu nkengero z’umujyi wa Kinshasa muri Kongo tariki 20/5/2012.
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|