Siluane na Dauda ba APR FC bakuwe ku rutonde rw’abakina na FC Garde Republicaine

Abakinnyi b’APR FC Dauda Yussifna na Ernan Alberto Siluane ntabwo bari kurutonde rw’abakinnyi APR FC igiye kwifashisha mu mukino igiye guhuramo na Garde Republicaine.

Aba bombi nti bagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 20 ikipe ya APR FC y’umutoza Taleb Abderrahim aho basimbuwe na Hakizimana Adolphe ndetse na Traore Mamadou.

Dauda Yussifna ukina mu kibuga hagati ndetse wari usanzwe mu ikipe ya APR FC ndetse n’umunyezamu Ernan Alberto Siluane ukomoka mu guhugu cya Mozambique bombi bakinnye umukino wa mbere mu itsinda aho batsinzwe n’ikipe ya Gor Mahia ibitego 5-0.

Ibi ariko bigahuzwa nuko intandaro yaba ari umusaruro mucye wagaragaye ku munsi wa mbere aho usibye umunyezamu Alberto Siluane watsinze ibitego 5, Dauda nawe nti yasoje uyu mukino kuko yasimbuwe akenshi bidasanzwe kumubona asimburwa mu ikipe ya APR FC.

Dauda Yussifna ntari mu bakinnyi APR FC yifashishije kuri Uyu mugoroba
Dauda Yussifna ntari mu bakinnyi APR FC yifashishije kuri Uyu mugoroba

Usibye Adolphe na Traore Mamadou bagaragaye ku rutonde APR FC yifashishije kuri uyu mugoroba, hari kandi na Rubuguza Jean Pierre nawe wongewe mu bakinnyi 20 bagiye gukina na Garde Republicaine.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka