Nyuma y’iminsi yari amaze yerekeje muri Tanzania mu biganiro n’ikipe ya Yanga Africans, ibiganiro byaje kurangira Sibomana Patrick uzwi nka Pappy yemeye gusinyira ikipe amasezerano y’imyaka ibiri.

Sibomana Patrick yari amaze amezi atatu yerekeje mu ikipe ya Mukura
Uyu musore wanyuze mu makipe arimo Isonga Fc, APR Fc ndetse na Mukura yagiyemo avuye muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus, akaba yerekeje mu ikipe ya Young Africans (Yanga) ifite gahunda yo kwiyubaka cyane muri uyu mwaka w’imikino utaha

Ikipe ya Yanga ibinyujije kuri Twitter yamuhaye ikaze
National Football League
Ohereza igitekerezo
|