
Shema Fabrice azatanga kandidatire yo kuyobora FERWAFA
Ni inkuru yatangarijwe ku mbugankoranyambaga z’ikipe ya AS Kigali, Shema Fabrice asanzwe ayobora aho bavuze ko bishimiye gutangaza kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko iyi kandidatire izatangwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Nyakanga 2025 saa sita zuzuye, ukaba n’umunsi wa nyuma ku bifuza kuyobora FERWAFA.
Mu gihe yatorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nk’uko ahabwa amahirwe menshi, Shema Fabrice azaba asimbuye Munyantwali Alphonse wari kuri uyu mwanya kuva tariki 24 Kamena 2023 ubwo yasimburaga Nizeyimana Olivier wari weguye.
Amatora ateganyijwe tariki 30 Kanama 2025.

Shema Fabrice azatanga kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Gahunda y’amatora ya FERWAFA
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|