Shema Fabrice ashobora kongera kuyobora AS Kigali

Shema Fabrice uheruka kwegura nka Perezida w’ikipe ya AS Kigali, ashobora kongera kuyiyobora mu gihe ibyo asaba byakubahirizwa.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today avuga ko Shema Fabrice weguye ku buyobozi bwa AS Kigali tariki 5 Kamena 2023 avuga ko ari impamvu ze bwite, yasabye Umujyi wa Kigali ko kugira ngo agaruke muri iyi kipe ari uko bamwemerera kujya bamuhembera abakinnyi nawe akaba yamenya ibindi bisigaye.

Shema Fabrice ashobora kugaruka kuyobora AS Kigali mu gihe ibyo asaba Umujyi wa Kigali byakubahirizwa.
Shema Fabrice ashobora kugaruka kuyobora AS Kigali mu gihe ibyo asaba Umujyi wa Kigali byakubahirizwa.

Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali yasoje shampiyona ya 2022-2023 iri ku mwanya wa kane n’amanota 47, irimo bamwe mu bakinnyi bayo amezi abiri y’umushahara batari bahembwa ndetse hakaba hari n’abo ikirimo amafaranga yo kubagura batari bahabwa.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino wa 2023-2024 uzatangira tariki 12 Kanama 2023 hakinwa umukino w’Igikombe kiruta ibindi, naho shampiyona igatangira tariki 18 Kanama 2023, ariko AS Kigali iri mu makipe atari kuvugwa ku isoko ry’abakinnyi dore ko n’abarangije amasezerano batangiye kuyivamo barimo n’umunyezamu Ntwali Fiacre.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka