Kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Convention Center, habereye inama y’Inteko rusange yahuje abanyamuryango b’ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda rizwi nka“IJABO RYAWE RWANDA”, aho mu ngingo nyamukuru harimo amatora ya Komite nyobozi nshya.
Muri aya matora, Sheikh Habimana Hamdan wari usanzwe ari umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, yongeye kugirirwa icyizere aho yatowe n’abanyamuryango bose 125 batoye (100%), atorerwa indi manda y’imyaka itanu.

Abagize Komite Nyobozi nshya ya Ijabo Ryawe Rwanda
Perezida: Sheikh Habimana Hamdan
Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa: Batariganya George
Visi Perezida ushinzwe Imiyoborere: Musabyimana Justin
Visi Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco: Musanganwa Christine
Visi Perezida ushinzwe Imenyekanishabikorwa: Harelimana Emmanuel
Visi Perezida ushinzwe Iterambere na Tekinike: Ntibitura Jean Claude
Umunyamabanga Mukuru: Mutezinka Prisca
Umubitsi Mukuru: Ngaruyinka Pierre Célestin
Komiseri w’Ababyeyi: Nisingizwe André
Komiseri w’Iterambere na Tekinike: Dukuzimana Antoine
Komiseri w’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori: Mutuyimana Sophie
Komiseri w’Imisifurire: Nzabahimana Emmanuel
Komiseri w’Imibereho myiza n’Ubuvuzi bwa siporo: Rombe Salum
Komiseri w’Itangazamakuru: Tegabanze Eric
Komiseri ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gushaka Abaterankunga: Byiringiro Claude Ally
Komiseri w’Imyitwarire: Mungu Jitiada Vigoureux
Komiseri wa Komite Ngenzuzi: Tuyisenge Salua
Komiseri w’Akanama Nkempurampaka: Ntakirutimana Emmanuel
Komiseri wa Komisiyo y’Ubujurire: Eng Nsengiyumva Jean Eric
Abanyamuryango bashya bakiriwe mu nteko rusange
1.IGIHANGO SPORTS ACADEMY
2.KG RAIDERS FOOTBALL TRAINING CENTER
3. RAPID FOOTBALL TRAINING CENTER
4.AMFALA FOOTBALL TRAINING CENTER
5.RWANDA PEACE YOUTH FOOTBALL TRAINING CENTER
6.KAZO FOOTBALL TRAINING CENTER
7.INDAHANGARWA FOOTBALL TRAINING CENTER
8.LES AMIS SPORTIF
9.AMAHORO FOOTBALL TRAINING CENTER
10.EDEN FAMILY ACADEMY






National Football League
Ohereza igitekerezo
|